Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rish Sunake, akomeje kugaragaza ko agitsimbaraye ku cyemezo cya Guverinoma y’ubwongereza cyo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ni ikifuzo Min w’intebe Rish Sunake yabigararaje ,ubwo yari I Dubai mu nama ya COP28, aho yatangaje ko iyi gahunda izaba yubahirije amahame mpuzamahanga ndetse ko azakomeza gukoresha uko ashoboye kose ikagerwaho.
Hejuru yibyo,Minisitiri ‘intebebe w’Ubwongereza, yanashimangiye ko hari indi gahunda Guvrinoma y’u Bwongereza ifitanye n’u Rwanda ,yo gusinyana andi masezerano mashya, azaba asubiza inenge zagaragajwe n’urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza ndetse ngo Nyuma y’uko amasezerano avuguruye azaba amaze gusinywa, hazakuriraho y’uko Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza.
Min Sunake,atangaje ibi mu gihe mu kwezi gushyize ,urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza , ruherutse gutesha agaciro icyemezo cya Guverinoma y’iki gihugu kigamije kohereza abimukira mu Rwanda, ruvuga ko kitubahirije amategeko ngo kuko mu Rwanda nta mutekeno uhari.
Ibi ariko ntabwo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza abikoza ,kuko we avuga ko u Rwanda,ari igihugu gitekanye kandi cy’ubahariza amategeko mpuzamahanga arengera impunzi ndetse ko n’imiryango mpuzamahanga irimo HCR ishima u Rwanda kuri iyi ngingo.
Min Sunake, yakomeje avuga ko ko mubyo abagize intekonshingamategeko bagomba kwemeza, harimo no kuba u Rwanda ari igihugu gitekanye bitandukanye n’ibihuruka kwemezwa n’urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu ,yongeraho ko iyi gahunda izarengera akayabo k’amafaranga agera kuri za mamiliyari ,yakoreshwa mu bikorwa byo kwita ku bimukira
Bnyuze mu ijwi ry’umuvugizi wayo Yolande MAKORO, Guverinoma y’u Rwanda ,iheruka kunenga icyemezo cy’urukiko rukuru r’Ubwongereza, cyo gutambamira kohereza abimukjira mu Rwanda ndetse inenga bikomeye ibyo uru rukiko rwashingiyeho rutambamira uwo mwanzuro .
Icyo gihe,Yolande Makolo ,yavuze ko u Rwanda rubabajwe no kumva uru rukiko ruvuga ko abimukira baramutse baje mu Rwanda bataba bafite umutekano.
Ati: “u Rwanda ni igihugu cyubahiriza amategeko mpuzamahanga. Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (UNHCR) ndetse n’indi miryango mpuzamahanga bashima ko u Rwanda rwita ku mpunzi mu buryo bw’intangarugero.
Umuvugizi wa Guverinoma , yakomeje avuga ko u Rwanda rutazahwema kwita ku kiremwamuntu aho cyaba kiri hose cyane cyane mu gihe gikeneye ubutabazi, anongeraho ko u Rwanda rudateze kubitezukaho.
Abimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda ni abageze mu gihugu cy’U Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ,ndetse akaba atari ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye abimukira baturutse mu bihugu bitandukanye kuko kuva mu mwaka wa 2019, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hamwe n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, bashyizeho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye hirya no hino ku Isi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Rwandatribune.com