Perezida mushya wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye yaraye arahiriye kuyobora iki gihugu nyuma y’uko urukiko rwa Sénégal rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwemeje ko ari we watsinze amatora maze asezeranya “impinduka yimbitse” hamwe n'”ubusugire bwinshi kurushaho” ko ari bimwe mu by’ingenzi ashyize imbere,
Perezida Faye warahiye ku munsi w’ejo kuwa Kabiri Tariki 02 Mata 2024 mu muhango wabereye mu mujyi wa Diamniadio hafi y’umurwa mukuru Dakar, yanavuze ko ubufatanye bwinshi kurushaho na bwo bukenewe hagati y’ibihugu by’Afurika mu guhangana n’inkeke ku mutekano.
Nyuma yaho ku wa kabiri, Perezida Faye yagennye inshuti ye yanabaye umujyanama we muri Politiki, Ousmane Sonko, nka Minisitiri w’intebe, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo y’umunyamabanga mukuru w’ibiro bya perezida, Oumar Samba Ba, mu itegeko-teka yasomeye kuri Televiziyo y’igihugu.
Uwo muhango w’irahira rya Faye witabiriwe kandi n’abayobozi ndetse n’abategetsi babarirwa mu magana hamwe n’Abaperezida benshi n’abahagarariye ibihugu byo muri Afurika .
Ibihugu byinshi byo muri Afurika y’uburengerazuba bitegetswe n’udutsiko twa gisirikare, turimo kugerageza kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam.
Ousmane Sonko yari yahariye umwanya Faye ngo abe ari we wiyamamaza, nyuma yuko we urukiko rubimwangiye Perezida Faye atowe mu gihe Sénégal yugarijwe n’ingorane nyinshi zirimo nk’ubushomeri mu rubyiruko, ikibazo cy’ikiguzi cy’imibereho hamwe na ruswa.
Ubwo yarahiraga, Perezida Faye, , yagize ati:”Imbere y’Imana n’imbere y’igihugu cya Sénégal, ndahiriye ko nzasohoza mu budahemuka inshingano za Perezida wa Repubulika ya Sénégal, gukurikiza mu budahemuka ibiteganywa n’itegekonshinga n’andi mategeko, no gutanga ntizigamye ububasha bwanjye mu kurinda inzego ziteganywa n’itegekonshinga, ubusugire bw’igihugu, ubwigenge bw’igihugu no gukora ibishoboka byose mu kugera ku bumwe bw’Afurika.”
Uyu Perezida utowe akiri muto kuva Senegal yabaho ku myaka ye 44 abaye Perezida wa gatanu wa Sénégal – kuva yabona ubwigenge ku Bufaransa mu 1960 – yanavuze ko ku butegetsi bwe, Sénégal izaba igihugu kirangwamo icyizere ndetse na demokarasi ifite imbaraga nyinshi kurushaho.
Mu kwezi gushize, Faye yatsinze amatora yatindijwe kuba, kuko Perezida Ucyuye igihe Macky Sall yasabaga ko yakwegezwayo, aho yatowe ku bwiganze bw’amajwi 54%, aza imbere y’ukomeye mu bo bari bahatanye, Amadou Ba, wari umukandida w’urugaga rwari ruri ku butegetsi.
Rwandatribune.com