Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette ejo ku wa Kane tariki 25 nyakanga 2024 bagiriye uruzinduko i Paris m’ Ubufaransa aho bagiye kwitabira ibirori byo gutangiza Imikino Olempike izabera i Paris guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024.
Umukuru w’Igihugu cy’ u Rwanda Paul Kagame akigera muri iki Gihugu, bimwe mu bikorwa yitabiriye birimo n’ inama igamije iterambere rirambye muri siporo i Louvre, yabaye ku munsi w’ejo ku wa Kane.
Ni inama yateguwe na Perezidansi y’u Bufaransa na Komite Mpuzamahanga y’imikino ya Olempike ku bufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD).
Iyi nama yahuje Abakuru b’ibihugu na za Guverioma, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, Abakinnyi, abahagarariye imiryango ya siporo n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazakwakirwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mbere y’ibirori byo gutangiza Imikino ya Olempike ku mugaragaro.
Imikino Olempike ya Paris iteganyijwe kuva uyu munsi tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024, ni iya 33 yo mu mpeshyi igiye kuba kuva habaye iya mbere yabereye i Athènes mu Bugereki mu 1896.
U Rwanda rwitabiriye iyi Mikino bwa mbere mu 1984 ubwo yari yabereye i Los Angeles, rwohereza abakinnyi batatu mu gusiganwa ku maguru.
Kuva icyo gihe ntirwongeye kuyiburamo ndetse umubare urazamuka aho mu 1992 i Barcelone, hitabiriye abakinnyi 10. Iheruka mu 2021 (Tokyo 2020) hariyo Abanyarwanda batanu.
Kuri iyi nshuro, U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira Imikino Olempike ya Paris aho ruzahagararirwa n’abakinnyi umunani mu mukino w’amagare, koga, gusiganwa ku maguru no kurwanisha inkota.
Mukandanga Clémentine uzakina ‘Marathon’ y’ibilometero 42, ni umwe mu bakinnyi babiri basiganwa ku maguru bazitabira iyi Mikino. Undi ni Nimubona Yves uzasiganwa ibilometero 10.
Abakinnyi batatu bakina umukino w’amagare ni Manizabayo Eric ’Karadiyo’ uzasiganwa mu muhanda (Road Race), Ingabire Diane uzakina muri iki cyiciro mu bagore, akongeraho no gusiganwa n’igihe buri wese ku giti cye (Road Race & ITT) na Mwamikazi Jazilla uzasiganwa ku magare mu misozi (Mounatin Bike).
Abakina umukino wo koga ni Oscar Mitilla Cyusa uzarushanwa metero 100 mu koga bunyugunyugu na Umuhoza Uwase Lidwine uzakina metero 50 mu gukura umusomyo.
Uwihoreye Tufaha azarushanwa mu mukino wo kurwanisha inkota.
Uretse abitabiriye iyi mikino Olimpike, mu Bufaransa harimo Umunyarwanda Mukundiyukuri Jean de Dieu azasifura amarushanwa ya Beach Volleyball mu Mikino Olempike aho azaba yanditse amateka ya mbere ku kuba umwirabura wa mbere azaba asifuye iki cyiciro.
Rwandatribune.com