Murego Faustin ni umwe mu banyarwanda baba mu mahanga mu gihugu cy’Ububirigi, wanabaye mu ngabo zatsinzwe yifatanije n’abandi gusinya ibaruwa bise impuruza, bavuga ko itabariza impunzi z’Abanyarwanda zibarizwa muri Congo.
N’ubwo bimeze gutyo ariko ibi bintu ngo ntibivugwa ho rumwe kuko buri wese bitewe n’aho aherereye, afite uko abyumva, cyakora umwe mu baturage witwa Rovain Ntahunga uherereye muri Phineland mu majyaruguru y’Uburayi, we yavuze ko inzangano z’Abanyarwanda n’Abanye Congo zatangiye ubwo impunzi zahahugiraga ndetse zimwe ntizibaruze ahubwo zikaba zaratuye nkabanyagihugu kugeza na n’ubu.
Izi mpunzi zamaze kuba nk’abenegihugu ubu kubatandukanya bikaba bigoye, yongeyeho ko ari nayo mpamvu FDLR ikomeza kubiba urwango mu baturage bigakunda.
Naho uwitwa Emmanuel Muhayimana ubarizwa mu Rwanda mu ntara y’Amajyepfo we yatangaje ko ibyerekeranye n’impunzi bireba HCR ariko avuga ko ubwo impunzi zari mu mashyamba ya Congo ingabo za FPR Inkotanyi zabateye zikabacyura ku ngufu.
Yongeyeho ko impunzi zimwe zarorongotanye iyo mu mashyamba ariko HCR ntiyongere kubafasha, ngo iyo yaba ari nayo mpamvu y’iyi mpuruza basinye.
Murego Faustin umwe mu banyarwanda basinye iyi mpuruza avuga ko icyo batabariza ari akarengane gakorerwa impunzi z’Abanyarwanda aho gutekereza ku cyatumye izo mpunzi zihunga, mbere yo kuzisaba gutahuka.
Murego Faustin ni muntu ki?
Ni umusilikare wahoze muri FAR yize ESM arangiza mu mwaka wa 1990 ni promotion ya 26 ,yarangije ESM ari uwa mbere ahabwa Buruse yo kujya kwiga mu Bubiligi yagiye afite ipeti rya Liyetana,kuva icyo gihe ibijyanye na Technology.
Muri iki gihe akora ku kibuga cy’indege cya Buluseri.
Muri 2006 mu gihe FDLR yasabaga imishikirano na Leta y’u Rwada, Murego yaje ahagarariye Dr.Murwanashyaka wari Presida wa FDLR icyo gihe.
Murego kandi ni umuntu wa hafi na Gen.Rumuri niwe ubafasha muri Diplomacy,akaba ariwe uhagarariye inyungu za FDLR k’umugabane w’uBurayi
Avuka mu Kagari ka Kavumu ,Murenge wa Busogo,Akarere ka Musanze ,mu cyahoze ari Komini Nyakinama,Segiteri Rutoyi
Yongeyeho ko ikibaraje ishinga ari ugutabariza izi mpunzi nazo zikitabwaho aho gutereranwa n’impande zose.
Uwineza Adeline