Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri DRC, Christophe Lutundula kuri uyu wa 10 Werurwe yasabye ko akanama gashinzwe umutekano muri DRC, MONUSCO kongererwa igihe kugira ngo amahoro yabuze muri aka gace abanze agarurwe.
Ni ijambo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’intumwa z’akanama k’amahoro gashinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo, MONUSCO.
Mu ijambo rye yagize ati “Turifuza ko MONUSCO yakongererwa igihe, igahabwa ibikoresho bihagije mbese igahabwa ubushobozi bwose bwatuma ibasha kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”
Uyu muyobozi wo muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanasabye ko Leta ye yagira imikoranire ihambaye n’umuryango mpuza mahanga ONU.
Ibi uyu muyobozi yabisabye mu gihe mu minsi yashize imihanda myinshi yari yuzuyemo abigaragambya basaba ko izi ngabo za MONSCO zabavira k’ubutaka ngo kuko ntacyo zibamariye.
Uretse n’abaturage kandi n’abayobozi batandukanye bari babyihishe inyuma ndetse amwe mu Manama yo gutegura iyo myigaragambyo yabaga yateguwe na Sosiyete Sivile yo muri iki gihugu.
Ni imyigaragambyo yangirikiyemo byinshi ndetse itararetse no kugwamo bamwe mubakozi b’uyu muryango, ibikoresho byabo birangizwa, imodokari ziratwikwa ndetse n’amazu yabo arasahurwa ayandi ahabwa inkongi.
Uyu muryango kandi wari uherutse kongererwa igihe kuko igihe cy’ubutumwa bwabo cyari kirangiye.
Uwineza Adeline