Biravugwa ko Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wabarizwaga i Maputo muri
Mozambike yaba yaraburiwe irengero.
Amakuru atugeraho aturuka i Maputo muri Mozambike dukesha umwe mu bahatuye utifuje ko
amazina ye atangazwa aravugako Ntamuhanga Cassien watorotse Gereza ya Nyanza kuwa 30
Ukwakira 2017 yaba atakibarizwa ku butaka bwa Mozambike.
Muri Gashyantare 2015 ubwo yakatirwaga gufungwa imyaka 25 nibwo Ntamuhanga cassien ku
cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu
byo yahamijwe.nyuma ajya kurangiriza igihano yahawe muri Gereza ya Nyanza.
Kuwa 14 Ugushyingo 2017 nibwo yunvikanye ku ma radiyo mpuzamahanga yivuga imyato uko
yabashije gutoroka gereza, akaba yarakiriwe I Maputo n’Umucuruzi w’umunyarwanda witwa
Kazigaba Andre uri mu bashinze Ishyaka RRM we na Sankara ubu ufungiye mu Rwanda.
Ubwo Sankara yasohora inyandiko yirukana bamwe mu barwanshyaka harimo na Kazigaba
Andre Ntamuhanga yahise ahungishirizwa ku mucuruzi w’umunyarwanda ukomeye witwa
Levokate,amakuru agera kuri Rwanda Tribune aravuga ko Ntamuhanga Cassien baheruka
kumuca iryera kuwa 12 zukwezi kwa Kanama 2019 ndetse na telephone ye igendanwa ikaba
itakiriho.
Ntamuhanga Cassien wahoze ari umunyamakuru wa Radio Ubuntu butangaje ntiyawemye
gukora inkuru zisebya Leta y’u Rwanda akoresheje urubuga rwe rwitwa Abaryankuna.com kandi
n’igihe yari Umunyamakuru kuri Radio Ubuntu butangaje ntiyahwemye guciho ibiganiro bitanya
abanyarwanda afatanyije nuwitwa Niyomugabo Gerald murumuna wa Cpt Nsengimana Herman
Umuvugizi wa FLN wasimbuye Maj Callixte sankara.
Mwizerwa Ally
(Ultram)