Abagize ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR biyemeje kuba isoko y’Ubuzima mu gihugu no kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibi byagarutsweho mu nama yabaye uyu munsi kuwa 13 Gicurasi yahuje Abarwanashyaka mu gihugu hose no ku isi bitabiriye kongere nkuru y’iri shyaka Democratic Green Party of Rwanda DGPR yateraniye i Kigali.
Mwiseneza JMV Commiseri ushinzwe ibidukikije muri iri shyaka, yasobanuye ibishobora kwangiza umwuka duhumeka. N’uburyo twarwanya ibihumanya uwo mwuka ndetse n’ibyahumanya amazi dukoresha.
Yavuze ko bimwe mubitera ihumana ry’umwuka duhumeka ndetse n’amazi birimo: imyuka yo mu nganda; kujugunya imyanda yo mungo kugasozi no mu mazi, itwikwa ry’ibikomoka kuri peterori, ibibyose byagaragajwe nk’impamvu zitera iyangirika ry’amazi ndetse n’umwuka
Yagaragaje Kandi ko hari ingaruka ziterwa n’ihumana ry’umwuka duhumeka ndetse n’amazi, harimo indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, imvura idasanzwe ndetse y’uburozi, hamwe n’imihindagurikire y’ikirere.
Hanagaragajwe ibisubizo birimo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima; kwirinda gutwika, gutandukanya imyanda yo murugo ibora n’itabora,kugabanya imikoreshereze y’ifumbiri mva ruganda, kugira ibi moteri mu ngo, gutera no kubungabunga ibiti n’izindi.
Iyi Kongere kandi iratorerwamo umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubuliya y’u Rwanda mu 2024.
Abagize iri shyaka bakomeje bashimangira ko ni habaho kwirinda ibyavuzwe haruguru umwuka duhumeka utuzangirika.bizatuma ubuzima bw’abaturage buba bwiza muri rusange.