Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rurembo ho mu karere ka Nyabihu bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutagira amazi meza kuko ayo bakoresha kugeza ubu bayavoma mu binogo.
Abo baturage ngo iyo bashaka amazi meza bakora urugendo rw’isaha n’igice kugirango bayagereho, bakavuga ko amavomo bari bubakiwe yumye.
Ni ikibazo kivugwa by’umwihariko mu tugari dutatu tw’uwo murenge turimo Rwaza, Mwana na Gitega.
Nyiramana Chantal, umwe mu baturage b’umurenge wa Rurembo agira ati, “Nk’ubu tuvoma hano mu gifunzo; ni utunogo twicukurira cyangwa tukavoma mu migende…”
Akomeza agira ati, “Twebwe badufasha tukayabona [amazi] koko nk’ubu kugera ku murenge bifata isaha n’igice kuko turenga imidugudu ibiri.”
Mugenzi we Kubwimana Theogenie, we agira ati, “Tumaze amezi arenga atatu nta mazi tubona; twicukuriye utunogo akaba aritwo tuvomamo hakabaho igihe natwo usanga twararumye (…) dukeneye ko badukorera imiyoboro y’amazi natwe tukabona amazi meza yo kunywa no gukoresha”
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko babizi ko ikibazo cy’amazi gikomereye bariya baturage kubera ko akarere kabo gahanamye; ibintu ngo bigatuma amazi abageraho bigoye.
Uyu muyobozi yizeza abaturage ko ikibazo cyo kutagira amazi kigiye kuvugutirwa umuti.
Agira ati”…hari umuyoboro w’amazi wa Kirimbogo wa kirometero 12 ugiye kubakwa kuko biri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka kandi hazabaho kwagura n’ibigega by’amazi,” kubera ko, “n’ubwo ubu bihari nta mazi bifite, tuzabyagura rero nabyo bibikwemo amazi; ni cyo twumva kizakemura iki kibazo”
Joselyne Uwimana