Uwahoze ayobora igihugu cy’u Burundi Pierre Buyoya kuri ubu usigaye ari intumwa y’umuryango w’abibumbye mu karere ka Sahara, yatangaje ko kuba ubutegetsi buriho ubu mu Burundi bumushinja kwica Merchior Ndadaye ari igikorwa kigamije kwiyegereza ubwoko bumwe kubera ko amatora yegereje.
Bwana Pierre Buyoyaya avugako ibyo arikuregwa na leta y’u Burundi, byatangiye kuvugwa cyane habura umwaka umwe ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.
Mukiganiro yagiranye na Africa 24
Yagize ati:”Imyaka 15 ishize mbona ubutegetsi buriho bwaratangiye kugira integenkeya, kuri njyewe icyo biriya bivuze, ntago ari ikintu cyo kurwanya kudahana nk’uko babivuga, cyangwa se guteza imberere ubutabera, ahubwo ubuyobozi bw’u Burundi buri gukoresha ubutabera munyungu za politike.Ni igikorwa cyo gushaka kwiyegereza abo mubwoko bwa Ndadaye cyane cyane mugihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje.Impamvu zibi byose, ndakeka ko ari uko nkurunziza yiyumvisha ko turi abakeba be muri politike.”
Pierre Buyoya kandi yanongeyeho ko hashize imyaka 25 ubwo bwicanyi bubaye ndetse ko ababukoze bazwi bakaba barabihaniwe n’inkiko zo mu Burundi, kandi ko bamwe muri bo barangije igihano cyabo.
Mu mwaka ushize nibwo leta y’u Burundi yasohoye impapuro zo guta muri yombi Pierre Buyoya imushinja kuba yari kwisonga mu mugambi wo kwica Merchior Ndadaye
Abamuhagarariye mu mategeko bakaba bavugako ibyaha umukiriya wabo aregwa binshingiye kumpamvu za politike.
Hategekimana j. Claude