Kivu y’Amajyaruguru : Abasirikare 2 biciwe mu gitero cya RUD URUNANA mu gace ka Busanza.
Abasirikare babiri bo mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC ) bishwe naho abandi babiri baburirwa irengero. Ni mu gitero cy’inyeshyamba za RUD URUNANA.
Iki gitero cyabaye mu ijoro ry’iya 21 rishyira iya 22 Mutarama ku birindiro by’ingabo za FARDC biherereye mu gace ka Gakondo muri Gurupoma ya Busanza mu burasirazuba nko mu birometero 13 ngo ugere mu mujyi wa Kiwanja , Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru.
Nyum y’imirwano ikaze yarimbo imbunda nini mu gihe cy’iminota itaramaze icumi (10) , Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zagerageje gukoma mu nkokora iki gitero zihiga izo nyeshyamba zikizwa n’amaguru.
Muri uko guhunga kwazo , zatakaje intwaro gakondo zari zitwaje harimo n’imbunda ebyiri za AK 47,nkuko byemezwa n’inzego zo muri ako gace zaganiriye na Rwandatribune.com.
Izi nzego zemeza ko , nta bindi bisobanuro byiyngeraho nuko muri gitero, ibirindiro byari gutwikwa n’ ibikoresho by’ingabo n’ intwaro zigatwarwa n’izo nyeshyaba.
Ku ruhande rw’inyeshyamba , nta mubare uramenyekana ariko izi nzego zigahamya ko ari inyeshyamba za RUD RUNANA zaje ziyobowe na Col Fayida ushinzwe ibikorwa by’ubutasi muri uyu mutwe
Izi nyeshyamba zikaba zaje zivuye muri Gurupoma ya ya bugufi ya Binza nyuma yo guhigwa na FARDC muri Lokalite ya Nyabanyira.
Kur iki kibazo , twahamagaye Umuvugizi Majoro Eric Ndjike Kayiko atwijeje kuzabivugaho bihagije ikindi gihe.
Setora Jeanvier