Uwigeze kuba Minisitiri w’intebe muri guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda Twagiramungu Faustin uzwi ku izina rya Rukokoma akunze kumvikana mu binyamakuru mpuzamahanga ndetse akanagaragara ku mbuga nkoranyambaga yumvikanisha ko Perezida Paul Kagame yihaye ubutegetsi ubwo yamutsindaga mu matora y’umukuru w’igihugu.
Abakunda kumva no gusoma ibyo Twagiramungu Faustin alias Rukokoma yandika nibyo avuga ntibahwema kugaragaza ibinyoma bye.
Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko Twagiramungu kuva na kera ko yamwe abeshya, ati”Twagiramungu kuva kera arabeshya mbese ni umusaza ugira indimi nyinshi muri we, ibyo avuze none sibyo ejo avuga ibyiwe rero twe ntitukibitaho umwanya kuko twaramumenyereye. “
Twagiramungu Faustin mu mwaka W’1995 yegujwe ku mwanya wo kuba minisitiri w’intebe kubw’imikorere ye itari ihwitse, inteko inshinga amategeko yasabye perezida Pasteur Bizimungu ku mweguza kuri uyu mwanya yari yarahawe kubera amasezerano ya ARUSHA.
Nyuma yo kweguzwa Twagiramungu yafashe inzira ajya mu gihugu cy ‘Ububirigi agenda yiyita impunzi ya politiki atangira kubeshya ko yeguye ku bwo kunanizwa n’uwari visi peresida akaba na Minisitiri w’ingabo Gen Maj Kagame Paul.
Mu 2003 Twagiramungu Faustin yaje kugaruka mu gihugu aje kwiyamamariza kuba Perezida wa repubulika aho yahanganye na Perezida Kagame Paul bikarangira amutsinze.
Twagiramungu ntiyanyuzwe n’uko Perezida Kagame Paul amutsinze yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga birangira bigaragayeko nta nshingiro gifite .
Nyuma y’uko urukiko rw’Ikirenga rugaragaje ko ikirego cya Twagiramungu Faustin nta nshingiro gifite, Twagiramungu yandikiye Perezida Kagame Paul ubutumwa bw’ishimwe amushimira ko yamutsinze kandi amwifuriza imirimo myiza.
Ababona ibyo Twagiramungu yandika ashinja Perezida Kagame kwishyira kubutegetsi bavuga ko yirengagiza nkana kuko nawe ubwe yanditse amushimira bakavugako ibinyoma by’uyu musaza birambiranye.
Twagiramungu Faustin ubu ni muntu ki?
Twagiramungu ubu ni perezida w’ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda rikorera mu bubirigi ryitwa RDI Rwanda Rwiza rikaba rifitanye amasezerano yo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda n’umutwe Wa FDU Inkingi, RNC, PDP imanzi, na Amahoro Party bibumbiye mukiswe p5.
Nyuma y’uko ishyaka Twagiramungu yashinze risinyanye amasezerano na P5 yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ubu yaje no kujya mu wundi mutwe wa MRCD ugizwe na CNRD /FLN, RDI Rwanda Rwiza, RRM, na PDR ihumure badahwema gutera udutero shuma tugamije kwiba no kwica abasivile.
HABUMUGISHA Vincent
.