RUD-Urunana ni umutwe ugizwe n’abanyarwanda bahunze igihugu ndetse n’abandi bagiye bashukwa ko bajyanywe gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Congo bakisanga bagejejwe muri uyu mutwe witwaje intwaro ubarizwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri Kivu y’amajyaruguru, muri territoire ya Rutshuru ariko abayobozi bawo bakaba bakunze kubarizwa mu gihugu cya Uganda ahitwa Kisoro.
Umutwe wa RUD-Urunana ugizwe n’abahoze ari abarwanyi m’umutwe w’iterabwoba wa FDLD/FOCA mbere y’uko bamwe mubari bawugize bigomeka k’ubuyobozi mazebagashinga uyu wa RUDI Urunana aho wari uyobowe na generali Musabyimana wari uzwi ku izina rya Jean Michel Africa.
Uyu mutwe wagaragaje ko ari umutwe w’iterabwoba ubwo wafataga abarwanyi batarenga mirongo 50 bagahaguruka muri teritoire ya Rutchuru mu kwezi ku kwakira 2019 maze nyuma y’urugendo rurerure bakoze bambukiranya ishyamba ry’ibirunga binjira mu Rwanda mu Kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze bagenda bica abaturage bakoresheje intwaro zikanganye nk’ibisongo,Imishito n’ibindi. aha bakaba barahishe abagera kuri 14 naho abagera kuri 18 bagakomereka ,Ibi bikaba byarabaye mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira uwa 5 Ukwakira 2019.
Aba barwanyi baje ari abiyahuzi kuko ntibigeze bateganya inzira izabasubiza iyo bari baje baturuka kuko abenshi muribo barishwe abandi bafatwa n’inzego z’umutekano w’u Rwanda zifatanije n’abaturage bo mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange .
Ntibyatinze kuko ku wa 9 ugushyingo uwari umuyobozi mukuru wa RUD-Urunana yarasiwe mu mirwano yahuje ingabo za FARDC n’uyu mutwe muri territoire ya Rutshuru Musabyimana wari uzwi nka Africa Jean Michel aba arapfuye nk’uko byemeje n’amashusho yagaragajwe n’izi ngabo za FARDC.
Nyuma y’iyicwa ry’uyu muyobozi mukuru wa RUDI Urunana uyu mutwe wakoze ibikorwa by’ubwicanyi bitandukanye aho kuri uyu wa 23 Mutarama 2020 muri Localite ya Katwiguru muri kilometer 25 uvuye ahitwa Kiwanja muri Rutshuru hiciwe umugabo witwa Heri Irakunda Claude wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe amasomo ku kigo cy’amashuri abanza cya Katwiguru ndetse n’umudamu wari ufite abana 3 bishwe na RUDI Urunana barashwe nta mpamvu.
Kuwa 15 Mutarama n’umuyobozi wa sosiyete civile muri Rutshuru, Bwana Jean Claude Babanze yatangaje ko ahitwa Ikinyandonyi muri Sheferi ya Bwisha mu gihe cy’isaa saba z’ijoro humvikanye urusaku rw’amasasu ubwo bajyaga kureba ibibaye basanze hamaze kwicwa abantu 8 muri bo ngo harimo umuryango wari ugizwe n’umugabo n’umugore ndetse n’abana babairi.
Kuwa 21 Mutarama uyu mutwe wishe abasirikari 2 ba FARDC abandi 2 baburirwa irengero nk’uko tubikesha radio Okapi ikorera muri RDC bikaba bikekwako uyu mutwe waba warabatwaye mu mashyamba ya Rutshuru aho wihishe.
Abakurikiranira hafi amakuru y’imyitwarire y’uyu mutwe wa RUD-Urunana bo mu gihugu cya Congo Kinshasa basanga hatagize igikorwa ngo uyu mutwe urandurwe burundu wazagera ku rwego rwa za BOKO HARAM, ALSHABAB n’indi nk’iyo.
Ibi ngo babishingira ku bikorwa by’ubwicanyi ndengakamere by’uyu mutwe bigenda bikura umunsi ku munsi kandi bikibasira abaturage abatari bake bakahatakariza ubuzima.
UWIZEYIMANA Aphrodis