Umuryango urwanya Ruswa n’akarengane Transparency international ishami ry’u Rwanda washyize hanze ubushakashatsi mu isesengura rya Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari 2017-2018 yo kuwa 30/06/2018 igaragaza ko 99% by’ingengoy’Imari isubizwa mu isanduku ya Leta idakoreshejwe ari amafaranga aba yaragenewe guteza imbere abaturage bakennye azwi nka VUP.
Transparency International ivuga ko bakora ubu busesenguzi mu rwego rwo kurushaho gufasha cyangwa kunganira Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari hagamijwe ko Abanyarwanda babona ibyo bagenewe bagasugira bagasagamba.
TI Rwanda ivuga ko iyo bakora ubusesenguzi bibanda cyane ku bintu bigenda bigaruka cyane buri mwaka bavuga ko 2019-2020 bibanze kubyagiye bigaruka mu igenzura ryakozwe n’umugenzuzi mukuru w’Imari bigaragara ko byabaye agatereranzamba kuko ngo hari amakosa y’umugenzuzi w’imari agaragazwa agakemuka n’adakemuka ako kanya.
ubu busesenguzi bugaragaza ko mu myaka 6 ishize y’ingengo y’imari guhera 2012-2013 kugera 2017-2018 bugaragaza ko 5,4% hakozwe amakosa ashingiye ku mafaranga angana na Miriyari 6,8 bikagabanuka bikagera kuri Miriyari 3,6 muri byo harimo 72% by’imari ikoreshwa ntanyandiko.
Muri ibi harimo ibitwara ingengo y’Imari ya Leta ariko ntibitange umusaruro nko kubaka imiyoboro y’amazi ariko ntikore ikamara igihe idakora yatwaye angana na Miriyari 2,8. Amasoko yubatswe ku mipaka atwara Miriyari 1,5 ntatange umusaruro kandi yakabaye akoreshwa ibindi bikenewe , Biogaz itarashyizwe mu bikorwa yatwaye angana na Miriyari 0.34.
Bimwe mu bituma ingengo y’Imari igararagaramo amakosa
Kugira intege nke no kitubahiriza imirongo ngenderwaho ariko bamwe bakagaragaza ko hari naho iyi mirongo iba itanoze neza,Imishinga yari yarateguwe ariko ikaza kudindira bitewe n’imbogamizi cyangwa kutiga neza imishinga ,Idindira rituruka kuri ba rwiyemezamirimo nk’abatsindira amasoko nta bushobozi bafite bwo kuyakora.
Icyo inzego zibivugaho n’uko bya cyemuka
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko bakora ubu busesenguzi ariko bakagira n’ubutumwa ku bafite aho bahurira n’ingengo y’Imari kugirango ishyirwe mu bikorwa , ati” Tugaraza ahari ikibazo tugatanga ubusobanuro n’inama ku nzego tukagaragaza ahari imbogamizi kugirango inzego zifatanye”.
Akomeza avuga ko impamvu bakora ubu busesenguzi Ari uko uburyo Raporo y’umugenzuzi w’imari umuturage atayumva neza bitewe n’ururimi yakozwemo cyangwa uko bayisobanura, ati” ningombwa ko Abanyarwanda basobanukirwa ibyavuye muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari kuko ingengo y’Imari ishingiye ku muturage”.
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dusengiyumva Samuel, avuga ko nka Minaloc bafashe ingamba zifatika Kandi ngo bazakorana n’inzego zitanduka mu gufatanya gukuraho aya makosa, ati” turi gufatanya n’izindi nzego kugirango umwaka utaha ibibazo byagaragaye muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bizagabanuke ibindi bihabwe umurongo.Ubu abaturage bakora muri VUP basigaye bishurirwa igihe n’ubwo bitaraba 100% , ubu tugeze ku kigero cya 96% mu kubishyurira igihe”.
Akomeza avugako bashizeho uburyo bwo gukosora amakosa mu turere 30 tugize igihugu ko nibura muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari uzarangira nibura barakosoye rimwe mu makosa yagaratajwe n’umugenzuzi w’imari.
Nkundiye Eric Bertrand