Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana yeguye ku mirimo ye nyuma yo kotswa igitutu, azira guhutaza umugore ushinzwe umutekano, ukorera ‘socièté’ ya ISCO.
Ibaruwa y’ubwegure bwa Evode yashyikirijwe ibiro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko iyi Minisiteri yabitangarije kuri Twitter.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti: “Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edward Ngirente yakiriye ubwegure bwa Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera.”Ibaruwa y’ubwegure bwe, izashyikirizwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nk’uko biteganwa n’itegeko.
Tariki ya 3 Gashyantare ni bwo ku mbuga nkoranyambaga umwe mu banyamakuru yavuze ihutaza Me Evode yakoreye uyu musekirite ku nyubako ya Grande Pension Plaza iri mu karere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali. Uyu munyamabanga yasabye imbabazi uyu mugore ndetse abinyuza no ku rubuga rwa Twitter, ajya no ku cyicaro cya ISCO asaba imbabazi gusa icyo gihe RIB yari yamaze gutangaza ko iri kumukoraho iperereza kuri iki cyaha ‘akekwaho’.
N’ubwo yasabye imbabazi ariko nyuma yo guhutaza uyu musekirite w’umugore Me Evode yabaye nk’ukojeje agati mu ntozi maze benshi mu banyarwanda bagaruka ku myitwarire ye batishimiraga ndetse n’amwe mu magambo akakaye yavuze yibasira abantu b’ingeri zinyuranye. Hari ubwo yise abagore ‘ibimashini’, yita abanyamakuru ‘imihirimbiri’.Me Evode yagarutse ku mvugo y’amoko avangura abanyarwanda aho yibasiye bumwe muri bwo abwita ‘ibicucu’. Ubu butumwa Me Evode yabuvuze mu gihe gitandukanye ariko tariki ya 3 Gashyantare, yarabwegeranyije, uyu muyobozi aba nk’ubivuze ku munsi umwe, asabwa kwegura.
Me Evode asanzwe ari impuguke mu mategeko kuva mu mirimo y’ubucamanza. Mu 2007, yavuye mu Rwanda, ajya muri Canada. Yumvikanaga kuri radiyo mpuzamahanga, anenga leta y’u Rwanda, akifashisha n’ibitangazamakuru by’abatavuga rumwe n’iyi leta, na we ashyirwa muri ako gatebo n’abantu benshi bamukurikiranaga.
Me Evode yagarutse mu Rwanda mu 2014 avuga ko aje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu, gusa hari abataramuciriye akari urutega kuko ntibiyumvishaga uburyo uwarwanyaga ubutegetsi, yabugarukira, akamara kabiri.
Ibiganiro yagiranye na ziriya radiyo mpuzamahanga n’ibyo yatangarizaga ku binyamakuru by’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda Me Evode yasobanuriye itangazamakuru ko atabikoraga ku bw’inyungu za politiki, ahubwo yabikoraga nk’inzobere mu mategeko mpuzamahanga kandi abihemberwa.
Usibye imvugo zinenga inzego z’ubuyobozi,itegekonshinga,inyito ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse na politiki y’igihugu cy’u Rwanda muri rusange byaranze Me Evode akiri hanze y’igihugu,anakigezemo ntiyahwemye kwibasira benshi mu banyarwanda mu ngeri zinyuranye.
Guhutaza umusekirite w’umugore kwa Me Evode byabaye nko gukoza agati mu ntozi maze baramwibasira bamugaragariza ko barambiwe imvugo benshi iyo kwishongora, n’iy’ikinyabupfura gike hafi ya ntacyo,imyitwarire bavuga ko idakwiriye umuyobozi.
Me Evode yabanje guhabwa inshingano zo kungiriza umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko mu 2014, hashize igihe gito agarutse mu Rwanda. Uyu wari umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yabaye icyo gihe. Me Evode yaje kuba umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe ibyerekeye itegekonshinga n’andi mategeko.
HABUMUGISHA Vincent