Ishyaka FPN(Front Populaire National) Imboneza ryashinzwe mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2019 ryashinzwe na bamwe mubahoze mu ishyaka rya Sahwanya FRODEBU Irage rya Ndadaye ,mu nama yaryo kaminuza iherutse kuba yemeje Valentin Kaze Kavakure nk’umukandida uzaserukira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020.
Kavakure ashinzwe itangazamakuru mu ishyaka FPN kubwo kubona ko ari imboneza kuruta izindi mboneza ziri muri iri shyaka niwe imboneza bagenzi be bashyize imbere ngo azatware ibendera ryabo muri aya matora bagiye kwitabira ku nshuro ya mbere.
Rwandatribune.com yavuganye na Kavakure ari muri USA maze yemeza amakuru y’uko yatanzwe nk’umukandida Perezida wa FPN. Kavakure ngo aramutse atsindiye kuyobora u Burundi yakwibanda ku kunoza umubano w’u Rwanda n’u Burundi.
Yagize ati “Ndajwe inshinga n’umubano w’igihugu cy’u Burundi n’igihugu cy’u Rwanda, umunsi natsinze amatora nzihutira kuzahura uyu mubano kuko ibi bihugu ni ibivandimwe nzabikora ntashingiye ku mateka.”
Yakomeje avuga ko mu gihe yaba abonye iyi ntebe isumba izindi yakwihutira gukemura ikibazo cy’abivanga mu mikorere y’amashyaka.
Yagize ati: “Nzaharanira guca umuco mubi w’inzego za leta zivanga mu miyoborere y’amashyaka ya politike mu gihugu cy’u Burundi. Kandi nzakomeza gushimangira ko igihugu cyanjye kigira umubano mwiza n’ibihugu byose ndetse n’imiryango mpuzamahanga. Akomeza avuga ko aramutse atowe yanshimangira ihame ryo kwigenga kw’inzego z’ubutegetsi kuko ubu abona ko inzego zivanga mu zindi mugufata ibyemezo.”
Akomeza avugako mu gihugu cye hari ikibazo mubyereranye no guserukirwa mu nzego z’ubutegetsi aho usanga urubyiruko n’abagore nta myanya ifatika bafite. Kavakure avuga ko naramuka atsinze azihutira guha urubyiruko n’abagore imyanya mu nzego zifata ibyemezo.
Mu butabera yabwiye rwandatribune.com ko ababajwe n’abafungiye politike ko abonye iyi ntebe yakwihutira kubafungura kandi akongerera ubushobozi abakora mu nzego z’ubutabera.
Mu bukungu ho ngo azaharanira guca ruswa yabaye umuco mu Burundi kandi ngo kugaruza imitungo ya leta yagurishinjwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ni ikibazo azakemura ku ikubitiro.
Kavakure yongeyeho ko azibanda ku korohereza ba rwiyemezamirimo.Yagize ati:”Nzashyiraho politike ihamye yo gutanga inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko badafite igishoro.”
Uyu mukandida-perezida mu mwaka wa 2010 yiyamamarije ku mwanya wo kuba intumwa ya rubanda aserukiye ishyaka rya Sahwanya FRODEBU irage rya Ndadaye ariko ntiyabasha gutorwa.
Valentin Kaze Kavakure ni muntu ki?
Kavakure Kaze Valentin yavukiye mu ntara ya Bujumbura ,komine Ngagara muri zone ya Ngagara ya gatatu mu mwaka 1979 ni umugabo w’umupfakazi w’abana batatu akaba yari yarashakanye na Sonia Munezero mu 2010 aza kwitaba Imana 2018.Ise umubyara yigeze kuba ambassadeur w’igihugu cy’u Burundi muri USA mu mwaka 1987-1993 Amb Julien Kavakure.
Kavakure Valentin yize amashuri abanza muri USA,ayisumbuye mu Burundi ,ubu afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ry’iterambere yakuye muri Maroc akaba yaragiye akora imirimo itandukanye mu miryango mpuzamahanga ubu akaba aba mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika.
HABUMUGISHA Vincent