Umunyamakuru w’Umukongomani wakoreraga BBC muri Sénégal witwa Jacques Matand Diyambi yikurakanwe kuri iki kinyamakuru azira ibiganiro yagiranye n’umwanditsi ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa na Cameroon, Charles Onana utemera amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dakar mu mpera z’Ugushyingo, Jacques Matand yagiranye na Charles Onana ibiganiro bitatu, bivuga ku gitabo yanditse yise ‘Rwanda, ukuri kuri Operasiyo Turquoise’, operasiyo yabaye ubwo leta y’Ubufaransa yoherezaga ingabo zayo muri ‘Zone Turqouise’. Muri ibi biganiro, Charles Onana yavuze ko ingabo za RPA/RPF (zabohoye igihugu) zitigeze zemerera amahanga kuzana ingabo mu Rwanda kugira ngo zihagarike jenoside.
Ubufaransa bwasobanuye ko Operasiyo Turquoise yari igamije gutabara ubuzima bw’abatutsi bicwaga mu 1994, leta y’u Rwanda ikavuga ko ahubwo yari igamije gufasha leta yariho muri ubu bwicanyi. Charles Onana muri iki gitabo cy’amapaji 688 yavuze ko gishingiye ku bushakashatsi yakoze , yavugiye i Dakar ko amakuru atangwa na leta y’u Rwanda ari ibinyoma, kuko ngo nta shingiro bifite.
Ikinyamakuru BBC kivuga ko Jacques Matand Diyambi muri iki kiganiro yagiranye na Charles Onana yabogamiye ku ruhande rwe kandi bitemewe mu mahame agenga umwuga w’itangazamakuru, iki kiganiro kandi cyamaganywe na Leta y’u Rwanda n’ababanyarwanda bacyumvise.
INGABIRE RUGIRA Alice