Umunyamabanga nyubahirizategeko wa IBUKA Naphtali Ahishakiye avuga ko kuba BBC yirukanye umunyamakuru Jacques Matand Diyambi nyuma yo guha urubuga Charles Onana uvugwaho kwandika ibitabo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ari ibyo kwishimira.
Taliki 07, Gashyantare, 2020 nibwo Jacques Matand Diyambi yagejejweho ibaruwa imusezerera mu kazi.
Iriya baruwa yavugaga ko ahagaritswe mu kazi kuko yahaye urubuga umwanditsi upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akavuga ko habayeho Jenoside ebyiri.
Ikigano yahaye Charles Onana yagitanze mu Ugushyingo, 2019.
Ahishakiye ati: “ Ni ikintu nka IBUKA dushima, mu by’ukuri ntabwo urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari urw’abayirokotse gusa ahubwo ni urw’ibigo byose byaba ibya Leta na sosiyete sivile ndetse n’itangazamakuru rikabikora kandi ryo rigira umwihariko ko ari imboni ya rubanda”
Avuga ko kuba BBC yirukanye uriya munyamakuru byerekana ko hari intambwe iri gutera mu kumva akamaro ko guhana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ko ngo yigeze kugaragazwa igira uruhare mu guha urwaho abapfobya binyuze ku byakozwe na Jane Corbin.
Ati: “ Ibyo BBC yakoze yirukana Diyambi byerekana ko irimo ihindura imitekerereze n’imikorere kandi ni ibintu bizaca intege n’ikindi kinyamakuru cyashaka guha urubuga abapfobya cyangwa bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu ibaruwa isezerera Jacques Matand ku kazi handitsemo ko azize gukora inkuru ibogamiye ku ruhande rumwe( rwa Onana) kandi akabikora atagishije inama abayobozi be.
Yashyizweho umukono na Anne Look Thiam, uyu akaba ari umwanditsi mukuru wa BBC Afrique ( iri ni ishami rya BBC rikorera mu bihugu bikoresha Igifaransa rifite ikicaro i Dakar muri Senegal).
Anne Look Thiam avuga ko byari buba byiza iyo Matand aza guha ijambo abo Onana yagarutseho mu kiganiro cye kugira ngo inkuru ibe yuzuye, itagize uwo yimye ijambo.
Ikinyamakuru umuseke.com cyanditse ko Charles Onana ari mu bandika ku Mateka y’u Rwanda, agashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abandi barimo Filip Reyntjens, Claudine Vidal n’abandi.
HABUMUGISHA Faradji