Kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2020 mu Mudugudu wa Gashishori mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, abaturage bari bategereje ko umurambo wa Habumuremyi Telesphore uzanwa ngo bawushyingure barawubura.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gashishori, bari bitabiriye umuhango wo gushyingura Habumuremyi Telesphore waguye mu biro by’Umurenge wa Ruhunde, aho bakeka ko yazize inkoni n’ubwo nta rwego na rumwe rubifitiye ububasha rurabyemeza.
Mu masaha ya saa munani, nibwo byari byitezwe ko uwo murambo uvanwa mu Bitaro bya Butaro ukazanwa gushyigurwa ku ivuko kwa Habumuremyi.
Abaturage bategereje kugeza ubwo Mutabaruka, se wabo wa nyakwigendera yamenyesheje abaturage ko gushyingura bitakibaye ko umurambo utari waboneka. Aha yahise abasaba gufata amafunguro bari bateganyije gukoresha nyuma yo gushyingura, nubwo igikorwa kitabaye.
Uko byagenze
Ku wa gatatu w’icyumweru gishize tariki ya 5 Gashyantare 2020, nibwo uyu mugabo witwa Habumuremye Abadaso bamujyanye ku murenge wa Ruhunde bakajya kumufungirayo. Ahamaze iminsi itatu nibwo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhunde bwahamagaye abo mu muryango we, bababwira ko Habumuremyi yitabye Imana.
Abo mu muryango wa nyakwigendera babwiye Rwandatribune.com ko bababajwe n’uko babatwaye umuntu nta gihanga bamufatanye bikarangira aguye mu biro by’umurenge.
Uwamalayika Solange, umugore wa nyakwigendera, mu ijwi ryumvikanamo agahinda yabwiye Rwandatribune.com ko umugabo we n’ubwo yaketsweho ibiyobyabwenge, hashize imyaka ibiri n’igice atabicuruza.
Yagize ati” Kuva yafungwa 2014 agafungurwa ntiyonmgeye kubicuruza, akiva muri Gereza ya Ruhengeri yaraje arambwira ati dufate isuka duhinge ibi sinazabivamo”.
Mukamalayika akomeza avuga ko uko yagendaga amugemurira yasangaga ubuzima bwe bwahindutse.
Ati:”Ku wa kane njyayo nasanze ari gutetema mbwira umuyobozi w’umurenge ngo umugabo wanjye ko ameze nabi undi ati nashake azagwemo”.
Ku wa gatandu Habumuremyi yahise yitaba Imana
Mu masaha ya saa sita, nibwo abo mu muryango wa nyakwigendera bahamagarwa babwirwa ko Habumuremyi yapfiriye mu Biro by’Umurenge.
Tuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru ndetse avuga ko umurambo bawujyanye kuwupima ngo barebe icyamwishe.
Amakuru ava mu baturage avuga ko uwo murambo utatinze ku Bitaro bya Butaro, kuko umuganga wawakiriye ngo yahise awubagarurira nta n’iminota 30 awumaranye.
Umwe mu baherekeje uwo murambo yagize ati:” Nyine baraduhamagaye tujya mu modoka tugura ikirago mu gitanga( mu Kagari ka Gaseke) turagenda tugeze i Butaro, umurambo tuwukuramo noneho muganga aratubwira ngo nidusohoke, tumaze gusohoka hashize akanya aratubwira ngo nituze dutware umuntu wacu”.
Umurambo wa nyakwigendera bawugejeje mu mudugudu abaturage barawanga
Bamwe mu baturage baganiye na Rwandatribune.com, bavuga ko banze umurambo ku mpamvu y’uko batari bazi ikishe nyakwigendera, ndetse n’uburyo umurambo bawuzanye ngo harimo agashinyaguro gakabije.
Mukabutera, Mushiki wa Habumuremyi yababwiye Rwandatribune.com ko uwo nyakwigendera yazanwe azingazinze mu kirago bamurambitse ku ntebe asa n’uwegamye.
Ibi ngo babibonyemo nk’agashinyaguro. Ikindi kandi ngo kuba nta muyobozi n’umwe waje aherekeje umurambo ngo abahumurize , byaberetse ko hari ikindi kibyihishe inyuma.
Urupfu rwa Habumuremyi haracyekwamo ruswa
Umwe mu baturage waganiye na Rwandatribune.com, avuga ko Habumuremyi Abadaso baketse ko afite amafaranga barayamwaka arayabura batangira kumukubita.
Ikindi kandi abaturage bavuga ni uko ku munsi wo ku wa gatanu no ku wa gatandatu uyu Habumurenyi batari bakimufungiye hamwe n’uwo babafungiye rimwe witwa Niyibizi.
Ajya gufatwa Umukuru w’Umudugudu ntiyari abizi
Nkurunziza Ferdinand Umukuru w’Umududgudu wa Gashishori, yabwiye Rwandatribune.com ko yamenye amakuru y’uko Habumuremyi yajyanwe bamaze kumugeza ku murenge.
Yagize ati:” Ubundi nta muyobozi wo hejuru yaba polisi yaba n’abasirikare bajya baza mu mudugudu batambwiye, ariko iyi nshuro nta muntu wigenze umbwira nagiye kumva numva umuyobozi wa dasso ku murenge arampamagaye arambwira ngo yantwaye abantu babiri”.
Kugeza ubu, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko amakuru ajyanye n’urupfu rwa Habumuremyi, ari gukurikiranwa na polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Iyi nkuru tukaba tukiri kuyibakurikiranira…
NKURUNZIZA Pacifique