Habyarimana Joseph w’imyaka 77 utuye mu mudugudu wa Kavune, Akagali ka Ninzi mu murenge wa Kagano ho mu karere ka Nyamasheke, aratangaza ko amaze imyaka ibiri yijejwe n’ubuyobozi gusanirwa inzu ye imeze nka nyakatsi amaso akaba yaraheze mu kirere , avugako gutinda byatumye irushaho kwangirika kuburyo yifashishije amashara ayashyira hejuru y’imyenge y’amabati ayisakaje kuko ashaje cyane.
Habyarimana yagize ati “Iyi nzu imaze iminsi yaransenyukiyeho kubwo kutagira ubushobozi ndashaje ngeze mu za bukuru , icyatumye nshyiraho ariya mashara nuko imvura yagwaga ari nyinshi ikwaga mu nzu, iyo iguye twanura ibintu byose tugasasura tokongera ihise ibikuta byarashwanyaguritse, navuga ko iyi nta nzu irimo ari nk’icyiraro.”
Abajijwe niba ikibazo cye yarakimenyesheje ubuyobozi Habyarimana yavuze ko hashize imyaka ibiri inzego z’ibanze zimusura ariko ntizimusanire.
Akomeza ati “Baje hano inshuro nyinshi, abayobozi b’akagali baraje, abayobozi b’akarere baraje nabo ku Umurenge baje hano n’uko bakambwira ngo bagiye kumpa ubufasha ngategereza ngaheba, imyaka ibiri irashize iyo imvura iguye iratunyagira ikadushiriraho.”
Umwe mu baturanyi be yemeza ko imibereho y’uyu musaza ihangayikishije kuko isaha n’isaha imvura ishobora kugwa bagasanga inzu yamuguye hejuru bakibaza impamvu ubuyobozi butagira icyo bukora kandi ikibazo bukizi.
Yagize ati “Iyi ni nka Nyakatsi kandi nyakatsi barazisenye, twe twibaza impamvu ubuyobozi butamwubakira byaratuyobeye kuko mu mudugudu hose ikibazo kirazwi.”
Mukamasabo Applonie, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze ko uyu musaza Habyarimana Joseph w’imyaka 77 agomba guhita asanirwa bitarenze ibyumweru bibiri.
Yagize ati “Nibyo koko Habyarimana aba mu nzu ishaje ariko inzu ye iri ku rutonde rw’inzu zigomba gusanurwa nawe tugomba kumusanira agatura heza mu buryo burambye kandi we arihutirwa ku uburyo ikibazo cye tugomba kugicyemura bitarenze ibyumweru bibiri.”
Akarere ka Nyamasheke harabarurwa inzu zisaga ibihumbi 200 zigomba gusanwa, ubuyobozi buvugako buzabikemura hagendewe ku bushobozi buhari.
INGABIRE RUGIRA Alice