Mu muhango wo gusezera kuri Daniel arap Moi wayoboye Kenya, abakuru b’ibihugu byo mu karere bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga, Perezida w’u Rwanda yavuze ko uyu ari umwe mu bategetsi b’intwari ba Kenya.
Perezida Paul Kagame yibukije ubucuti bw’ibihugu by’u Rwanda na Kenya, anihanganisha Kenya muri ibi bihe irimo byo kubura Daniel arap Moi.
Mu ijambo ry’umwanya muto, ntabwo yavuze ku mubano w’ubutegetsi bwa Bwana Moi n’ubw’u Rwanda mbere ya jenoside mu Rwanda na nyuma yayo.
Ku gihe cy’ubutegetsi bwe, ubw’u Rwanda bwanenze ubwa Kenya guhishira Félicien Kabuga, umunyemari ushinjwa kuba umuterankunga wa jenoside mu Rwanda, byavugwaga ko aba muri Kenya.
Bwana Kabuga ubu aracyashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, ubu ntibizwi neza igihugu aherereyemo.
Mu ijambo yavugiye muri stade ya Nyayo yarimo abantu bagera ku 30,000, Bwana Kagame yavuze ku bushuti bw’ibihugu byombi muri iki gihe.
Ati: “Iyo abaturage ba Kenya bari mu kababaro, bigera no mu gihugu cyacu. Iyo Kenya igize icyo igeraho cyiza, natwe kitugeraho”.
Yavuze ko Bwana Moi yari “umuyobozi w’intwari, umwe mu bayobozi b’intwari babayeho muri iki gihugu [cya Kenya]”.
Ikibazo ni ‘inkuru usiga imusozi’
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, we yagarutse ku mubano we wa hafi na Daniel arap Moi, avuga ko atabwiwe n’undi uwo ari we wese ahubwo yiboneye n’amaso ye.
Mu ijambo ahanini yavuze mu rurimi rw’Igiswayile – ruvugwa cyane muri Kenya – Bwana Museveni yagize ati:
“Urupfu rugomba kubaho. Ikibazo ni upfuye umaze gukora iki? Niba warakoze ubusa, ni ibyo nyine tukwibukiraho”.
Bwana Museveni kandi yanavuze ku gukunda igihugu n’akarere k’Afurika y’uburasirazuba, ubumwe n’ubwiyunge avuga ko byaranze Daniel arap Moi.
Perezida Uhuru Kenyatta we yavuze ko ubu yahisemo “guhimbaza ubuzima bw’umunyapolitike w’umuhanga”.
Daniel arap Moi ajya kuva ku butegetsi mu 2002 yashyigikiye Uhuru Kenyatta wari ufite imyaka 41 ngo azamusimbure, abanyapolitiki bamwe bavugaga ko ataragira uburambe buhagije.
Mu matora ya 2002 Uhuru yatsinzwe na Mwai Kibaki, ategereza imyaka 11 na we atsinda amatora ya 2013 aba Perezida, nabwo Bwana Moi yari amushyigikiye.
Bwana Kenyatta yavuze ko Moi yageze kuri byinshi mu myaka 24 yamaze ku butegetsi, birimo no kubaka amashuri menshi y’abakobwa.
Daniel arap Moi ni umutegetsi bamwe bafata nk’intwari kuko Kenya yagize amahoro muri rusange, abandi bamufata nk’umunyagitugu wahonyoye uburenganzira bw’abatavuga rumwe na we.