Niyoyita Hussein Zoubair, wari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mukarenge mu karere ka Gicumbi, afunzwe akekwaho kunyereza umutungo wa rubanda.
Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michel, yemereye Rwandatribune.com ko uyu Niyoyita afunzwe ndetse ko na dosiye ye yamaze gushyikirizwa parike.
Umuhoza yagize ati:” Arafunze nibyo, akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha umutungo ufitiye inyungu rubanda n’ibyaha byo kunyereza umutungo, afungiye kuri statiyo ya RIB ya Byumba ndetse dosiye yamaze kugezwa muri parike”.
Hari byinshi byavuzwe kuri Hussein Niyoyita Zoubair wiswe umunyabubasha
Mu minsi ishize ibitangamakuru bitandukanye by’umwihariko ikinyamakuru The Chronicles, cyanditse inkuru icukumbuye ku Muyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mukarange Niyoyita Hussein Zoubair, ko ashinjwa kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 z’Abajyanama b’ubuzima 80 bibumbiye mu itsinda ryitwa “Nkomeye ku Buzima”.
Iyi nkuru yatanzweho ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, bigera n’aho Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Reta Johnston Busingye, na we yanditse avuga ko ibivugwa kuri uyu wiswe umunyabubasha bigiye gukorwaho iperereza.
Uwitwa Proudly Rwandan kuri Twitter yandikiye Minisitiri Busingye ati: “Biramutse ari ukuri, natangajwe n’uburyo ubutabera bwananiwe gufata uyu munyabyaha. Ni gute twamureka akangiriza ubuzima bw’abajyanama b’ubuzima?“
Mu gusubiza, Minisitiri Busingye yagize ati: “Urakoze Proudly Rwandan. Iki kibazo kigiye gukorwaho iperereza.”
Nkuko Ikinyamakuru The Chronicles cyabyanditse Niyoyita yahoze ari Umuyobozi w’Inama y’Urubyiruko rwa Karere ka Gicumbi akaba yaranahoze ari umuyobozi w’urubyiruko rw’umuryango FPR 2011-2016 ,yabaye kandi Umuyobozi w’Ikigonderabuzima cya Gisiza giherereye mu murenge wa Rukomo akarere ka Gicumbi,yakodesheje undi muntu bafatanya mu mugambi wo kwiba cooperative asaga miliyoni ebyiri bababeshya ko bagiye kububakira amacumbi.
Amaze kwambura aba baturage aho gukurikiranwa nubwo ibimenyetso byose bimuhamya, yaje kwimurirwa ku kigonderabuzima cya Tanda mu murenge wa Giti ho mu karere ka Gicumbi, ubu nabwo yongeye kwimurirwa ku kigonderabuzima cya Mukarange mu murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi akaba ari naho yatawe muri yombi akorera.
Ayo mateka y’inshingano yagiye ahabwa, zifatwa nka nyirabayazana yo kuba ngo yari umuntu ukomeye.
Nkurunziza Pacifique