Ku munsi w’ejo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umwe mu bakozi bakora mu rwego rw’umutekano rwunganira akarere rwitwa DASSO, mu murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera.
Uyu mudaso ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya umwana, yitwa Nzihayimana Theophile akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Rusarabuye.
Umuhoza Marie Michel Umuvugizi wa RIB yemeje aya makuru muri aya magambo.
Yagize ati:”Amakuru umbajije ya DASSO, yitwa Nzihayimana Theophile, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, afungiye kuri RIB sitasiyo ya Rusarabuye”.
Umuhoza yirinze kuvuga imyaka umwana wasambanyijwe afite.
Aya makuru y’ifungwa ry’umudaso mu Murenge wa Rusarabuye, aje nyuma y’aho RIB yanafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhunde, Majyambere Didas, akaba akurikiranyweho gufunga umuturage bitemewe n’amategeko.
Uyu mudasso aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana, yahanwa n’ingingo ya 133 iri mu Gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana. gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu .
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Nkuruziza pacifique