Kuri sitasiyo ya Police ya Mugera mu Murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo, hafungiye abagitifu b’utugari dutatu ndetse n’abashinzwe iterambere ryatwo babiri.
Aba bafunzwe ni Ngwabije Vincent, Gitifu w’Akagari ka Nyagahanga, Mbonimpa Abdukhalim, Gitifu w’Akagari ka Nyabicwamba, Nzirumbanje Theogene, Gitifu w’Akagari ka Gatsibo, Nsabimana Cyprien SEDO w’Akagari ka Manishya na Ntezirizaza Emile SEDO w’Akagari ka Mugera.
Aba bagitifu bamwe bafunzwe ku wa gatatu w’iki cyumweru abandi ku wa gatanu. Abafunzwe bakurikiranyweho gukoresha amafaranga bahawe mu kubaka inzu z’abatishiboye.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com avuga ko aba bayobozi ku rwego rw’utugari, bagiye bambura abaturage bari bari kubaka inzu z’abatishoboye ndetse hakaba hari abakozi ba baringa bahembwaga badakora.
Umwe mu baturage waganiye na Rwandatribune.com, yavuze ko abo bakozi ba baringa harimo abari bafitanye isano ya bugufi n’aba bayobozi.
Uyu muturage yagize ati:”Abo bagitifu rero ngo bagiye bashyiramo bene wabo mu kubaka amazu y’abatishoboye, noneho abo bene wabo ngo bahembwaga badakora, urumva babaga ari ba baringa”.
Ifungwa ry’aba bakozi b’utugari ryemejwe na Mbonyintwari Jean Marie Vianey umunyamabanga, Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, yavuze ko aba bakozi bari kuri Sitasiyo ya Police ya Mugera aho bakurikiranweho ibyaha byo guhemba abakozi ba baringa mu gikorwa cyo kubaka inzu z’abatishoboye muri uyu murenge.
Yagize ati:”Hari ibibazo ba gitifu b’utugari bakurikiranweho, birimo iby’abaturage bakoze ntibahabwa ibyo bakoreye hakaba hari n’abandi bagiye bahembwa batarakoze, bakoraga mu bikorwa byo kubaka inzu z’abatishoboye mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage”.
Uretse aba bagitifi bafunzwe, hari na bamwe mu bafundi bahagarariye abandi muri buri kagari bafunzwe, gusa ngo umufundi wari uhagarariye abandi mu Kagari ka Nyagahanga yaratotse.
Kugenza ubu nta mubare w’abaturage bakoze batarishyurwa uramenyekana, ndetse n’abakozi ba baringa bahembwe ntibaramenyekana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, avuga ko mu nama z’umutekano zitaguye bakoze hashyizweho itsinda rigomba gukurikirana iki kibazo.
Iri tsinda ririmo Umuyobozi w’Umurenge, Umunyamategeko w’Umurenge ariwe Umukozi ushinzwe IRangamimerere, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Police, Igisirikare, uhagarariye Inkeragutaba, urwego rwa DASSO ku murenge.
Muri iyi nama y’umutekano itaguye y’Umurenge wa Gatsibo, hanatumiwemo Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge ndetse n’Umujyanama uhagarariye umurenge wa Gatsibo mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo.
NKURUNZIZA Pacifique