Ahagana mu ma saa munani niminota 11 z’ijoro zo kuri uyu wa 19 gashyantare 2020 nibwo abanyarwanda 13 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko bashyikirijwe igihugu cy’u Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu burasirazuba bw’u Rwanda nyuma y’uko kuri uyu wa 18 gashyantare 2020 bari bashyikirijwe Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Babiri muri aba 13 bafunguwe harimo Kabayija Seleman na Nzabonimpa Fidél bari mu baheruka kugaba ibitero mu Kinigi mu karere ka Musanze,igitero cyabaye mu kwakira 2019 kigahitana abantu 14.
Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’ u Rwanda muri Uganda Noel Mucyo yabwiye itangazamakuru ko abo babiri bari mu bo Uganda yarekuye bakekwaho kugaba igitero mu Kinigi ari uwitwa Nzabonimpa Fidele na Kabayija Suleiman bombi bakomoka mu Majyaruguru y’ u Rwanda .
Amb Mucyo yavuze ko abo bagabo bamaze kugaba igitero mu Kinigi hamwe na bagenzi babo tariki ya05 Ukwakira 2019, bahise bahungira Kisolo muri Uganda , bakaza gufatwa bagafungirwa muri CMI I Kampala .
Mucyo avuga kandi ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yabwiye abanyamakuru ko hari n’abandi banyarwanda 39 bagifungiye muri Uganda , u Rwanda rukaba rugiye kwandikira Uganda rusaba amazina yabo .Mucyo ati “abo ni abakoze ibyaha banyujijwe mu nkiko bakaba bagifunzwe “.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yabwiye itangazamakuru ko kurekura abo Banyarwanda byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’ u Rwanda muri Uganda we avuga ko Minisitiri Kutesa yabwiye abanyamakuru ko Leta ya Uganda yiteguye gushyira umukono ku masezerano ya Luanda kandi ko afite icyizere ko ibintu bikubiye mu myanzuro y’ inama yihariye yabereye I Kigali mu cyumweru gishize ko bagiye kubyubahiriza .Mucyo ati “umwe mu myanzuro y’iyo nama kwari ukubagaragariza ibimenyetso by’ imitwe igamije kurwanya u Rwanda iba hano muri Uganda tukaba twarabahaye “note verbale {urwandiko igihugu giha ikindi hagamijwe kugaragaza ibimenyetso simusiga } ko hari imitwe igamije kurwanya u Rwanda iri muri Uganda kandi ko bagomba kubikurikirana bagatanga igisubizo bitarenze tariki ya 20.
Uganda irekuye aba banyarwanda mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo abakuru b’ ibihugu byombi bari kumwe n’abahuza muri iki kibazo bahurire ku mupaka wa Gatuna /Katuna ,inama iteganijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare .
KAYIREBWA Solange