Umuyobozi w’icyubahiro wa Toronto Raptors ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Masai Ujiri washinze Giants of Africa yavuze ko icyatumye iserukiramuco ry’Umukino wa Basketball rizwi nka Giants of Africa Festival arizana mu Rwanda ari uko ari igihugu kiyobowe n’umuperezida akunda.
Iri serukiramuco rizaba kuva tariki ya 16-22 Kanama 2020, rikazabera i Kigali mu mikino y’abakiri bato bafite impano mu bihugu 11 byaAfrica.
Masai Ujiri yashimiye u Rwanda rwemeye kwakira ririya serukiramuco avuga ari umwanya urubyuruko rubonye ngo ruganire ku Mico y’ibihugu bitandukanye byo muri Africa.
Ati “Ni iby’agaciro kuba urubyiruko rwa Africa rufite imyitwarire myiza, tugerageza gushaka uburyo bwose bwafasha uru rubyuruko ngo rukure neza, twizera ko GOA (Giants of Africa) itagomba kubafasha gusa muri Basketball ahubwo igomba kubafasha mu Burezi, Umuco, Imyidagaduro ndetse n’ibindi bikorwa byose bifitanye isano na Siporo tubafasha kwibumbira hamwe.”
Yavuze ko icyamuteye guhitamo kuzana iri serukiramuco mu Rwanda ari ukuba yiyumvamo Perezeda w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ati “Nakunze Perezida Paul Kagame turavugana buri gihe iyo yemeye ikintu aragikora, yaravuze ngo ngye kubaka Arena ahita ayubaka, ni yo mpamvu rero nange ngeraza kumwigiraho mu byo nkora.”
Ngo kiriya gikorwa kizatuma urubyiruko ruzakitabira rusangizanya byinshi birimo amateka y’umugabane wabibarutse.
Ati “Ibaze nawe umwana w’umukobwa cyangwa umuhungu waturutse mu Somali ari kugamira n’uwaturutse muri Nigeria cyangwa uwavuye Kenya, Senegal, Cameroon baganira n’uwo mu Rwanda ku mateka y’uyu mugabane, akenshi usanga ababa bana bazi umuco w’ibihugu bavukamo gusa. Bizaba bishimishije kubona aba bana baganira bungurana ibitekerezo.”
Avuga ko icyatumye ashinga uriya mushinga ‘Giants of Africa’ ari ibyo yakuriyemo mu gihugu k’iwabo muri Nigeria .
Masai wavukiye Zaria muri Leta ya Kaduna muri Nigeria mu 1970, avuga ko ubuzima yakuriyemo butamworoherezaga kuzamura impano ye kandi ko ibibazo nk’ibi biri mu bihugu byose muri Africa.
Uyu mushinga ‘Giants Of Africa’ watangiye muri 2003 ukorera muri Nigeria, muri 2014 Masai atangira kuwukwirakwiza no mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda.
Iri serukiramuco ritegerejwe i Kigali rizahuza ibihugu 11 aribyo; u Rwanda, Kenya, Nigeria, Uganda, Senegal, Mali, DR Congo, South Sudan, Tanzania,Cameroon na Somalia.
Inkuru ya umuseke.com