Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB cyatangaje ko amanota y’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 6 (S6) ndetse n’abarangije amasomo ya TVET muri Level 5, arashyirwa ahagaragara uyu munsi saa 14h00.
Mu butumwa cyanyujije kuri Twitter,iki kigo cyemeje ko aya manota arashyirwa hanze na MINEDUC kuri uyu wa wa 24 Gashyantare 2020.

Umuhango wo gutangaza ku mugaragaro amanota y’abarangije amasomo mu mashuri yisumbuye uteganyijwe uyu munsi nyuma y’igihe benshi mu bakoze ibizamini bayategereje.
Mu mwaka w’amashuri wa 2019, Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye (S6) bose hamwe bari 51,291 harimo abakobwa (26,970) ku kigero cya 52,6% n’abahungu (22,212) bari ku kigero cya 47,4%.
Ibizamini by’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ku banyeshuri barangiza L5,mu gihugu hose abanyeshuri bakoze ibizamini by’imyuga n’ubumenyingiro ni 1,032 mu mashami agera kuri 34.
Ibizamini bya Leta mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye (S6) byatangiye kuwa 12 Ugushyingo birangira kuwa 22 Ugushyingo 2019.