Abakozi 31 b’Akarere ka Musanze nibo bamaze kwegura ku mirimo
Amakuru ava mu Karere ka Musanze none kuwa 24 Gashyantare abakozi bagera kuri 39 bagizwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ababungirije bashinzwe iterambere(SEDO)n’abandi bafite izindi nshingano muri ako karere nibo bamaze gushikiriza Umuyobozi w’karere ka Musanze amabaruwa asezera ku kazi.
Iki gikorwa cyatangiye guhera samunane z’amanwa kikaba gishoje sa 18h30 z’umugoroba,twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bubivugaho Madame Umuyobozi w”akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine : avuga ko bakoze inama na bagitifu bose b’utugari ndetse n’ababungirije barebera hamwe icyerekezo bihaye cya 2050 bagasanga batazakigeranamo,
kuko haribyo babona batashobora yakomeje agira ati”twakoze inama igamije kurebera hamwe icyerekezo twihaye niba aba bayobozi bakorera abaturage bazakigeranamo, kandi bakakigeramo neza ku bikorwa bikorerwa umuturage ndetse n’iterambere twifuza kuba akarere kagezeho muri icyo kerekezo ibyo byose nibyo twaberetse, havamo ababona batazabishobora bandika amabaruwa basezera kumurimo yabo ntakindi twagombaga ,kwakira ayo mabaruwa yabo kuko babonaga batagishoboye gukomezanya natwe”
Uyu Muyobozi akomeza avuga ko atamenya neza utugari aba bayobozi bakoragamo kuko aribwo bakibona amabaruwa yabo.
Gusa mu makuru twamenye nuko mu Murenge wa Muhoza harimo ba Gitifu babiri naba bungirije babo naho mu murenge wa Remera hakabamo ba gitifu batandatu n’ababungirije icyenda.
Umwe muri abo bivugwa ko basezeye ni uwitwa Mahirwe Xavier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi.
Hari amakuru avuga ko yaba yazize kuba hari amafaranga Leta yatanze ngo yifashishwe mu kubakira no gufasha abagizweho ingaruka n’ibitero inyeshyamba za FDLR ziherutse kuhagaba ziturutse mu birunga, nyamara aho kuyakoresha icyo yagenewe akayiguriramo ibiti akabitwikamo amakara, ibindi akabisatuzamo imbaho akabyigurishiriza.
ikindi bamukaho ni Hoteli yagombaga kubakwa muri ako gace, abaturage bo muri ako gace bakaba ari bo bagombaga guhabwa akazi ku ikubitiro kandi nta mananiza bashyizweho, ariko ngo yabaciye amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu kugira ngo bahabwe akazi.
Abanyamahanga Nshingwabikorwa b’utugari beguye ku mirimo bari bashinzwe ni 15, mu gihe ababungurije bashinzwe iterambere ry’abaturage ari 16.
Uwimana Joselyne