Bamwe mu batuye mu murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, baravuga ko babujijwe kubakisha amatafari ya rukarakara, ibintu bavuga ko ari amananiza bashyirwaho n’Ubuyobozi bw’ako Karere.
Tariki ya mbere Kanama umwaka wa 2019, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire mu Rwanda, cyatangaje ko kubakisha amatafari ya rukarakara byemewe mu nzu zo guturwamo mu bice bime na bimwe by’igihugu.
Aya mabwiriza yaje kuri bamwe abatura umutwaro bari bafite, wo kuba hari ibice bimwe na bimwe byasabaga ibikoresho birenze ubushobozi bwabo.
Gusa abo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, bavuga ko bananizwa n’ubuyobozi bwo muri serivise z’imyubakire kuri iyi ngingo.
Dushimimana Alex, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Base, yabwiye Rwandatribune.com ko bakigorwa n’amananiza bashyirwaho, iyo bifuje kubaka.
Yagize ati:”Inaha iyo ushatse kubaka baguha ikerekezo udafitiye ubushobozi, bagutegeka kubakisha amatafari ahiye kandi ugakoresha sima n’umucanga ntabwo bakwmerera kubakisha amatafari ya rukarakara”.
Naho Ntangumugabo Venuste na bagenzi be, bavuga ko amananiza bashyirwaho, bigira ingaruka kuri bo by’umwihariko rubyiruko.
bati:”Kubera iyo nyubako batubwira iba ihenze, usanga nta musore w’inaha ujya upfa gushaka, kubera ko ntaho aba yenda kujyana umukobwa ahubwo usanga birwa baterana inda”.
Niyoniringiye Felicien, Umuyobozi w’Ishami rishinze Ibikorwa Remezo mu Karere ka Rulindo, avuga ko nta muturage babujije kubaka, ahubwo ko ikibazo cyaba gishingiye ku makuru make bafite.
Yagize ati:”Ngira ngo ni ubwa mbere numvise ko rukarakara ibujijwe nkeka ko bishingiye ku kutagira amakuru ahagije, nicyo mbona kirimo buriya iyo batabonye amakuru ahagije niho bahera bakwiza ikintu nakwita nk’igihuha kubera kudashingira ku makuru atuzuye umuturage ushaka kuyubaka aregera ubuyobozi bumubwire ibisabwa nta bindi”.
Mu mabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda mu ngingo yayo ya kabiri, ivuga ko amatafari ya rukarakara yemewe kubakishwa ku nzu zo guturamo mu gihugu hose, ku nyubako zo mu cyiciro cya kabiri gusa.
Izi nyubako zo mu cyiciro cya kabiri zivugwa zigomba kuba zitarenze metero kare 100, zitageretse kandi zifite ubushobozi bwoguturamo abantu batarenze 15.
Amabwiriza mashya agenga imyubakishirize ya Rukarakara, avuga ko nta nzu y’ubucuruzi yemerewe kubakishwa amatafari ya Rukarakara.
Nkurunziza Pacifique