Ibi byategetswe n’uru rukiko nyuma y’uko abanyamategeko ba Ben Rutabana batanze ikirego basaba urukiko ko inzego z’iperereza zitandukanye z’iki gihugu harimo CMI na ISO zashyikiriza urukiko Ben Rutabana maze akaburanishwa. Byarangiye abanyamategeko ba Guverinoma batabashije kwereka urukiko aho Ben Rutabana aherereye, bityo urukiko rwahaye guverinoma iminsi irindwi yo kuba berekanye Ben Rutabana .
Mu gihe abanyamategeko ba leta ya Kampala bo basabaga ibyumweru bitatu cyangwa bibiri ngo babashe kuba bavugana n’inzego zose zo mu gihugu zishinzwe iperereza kuko aba banyamategeko bagaragarije urukiko ko bamaze kuvugana gusa n’urwego rw’iperereza rya gisirikare ndetse n’urwego rw’ubugenzacyaha.
Bakaba barahakaniwe ko nta Ben Rutabana bafite, ariko ubwunganizi bw’umuryango wa Rutabana bumuburanira, bukaba bwavuze ko ashobora kuba afitwe n’urwego rushinzwe iperereza imbere mu gihugu cyangwa urwego rushinzwe iperereza muri polisi .
Urukiko rukuru rwa Uganda rukaba rwahaye iminsi irindwi abahagarariye guverinoma yo kuba bavuganye n’urwego rw’iperereza rwa polisi n’urwego rw’iperereza ry’imbere mu gihugu maze bakazana Rutabana mu rukiko nk’uko byifuzwa n’umuryango we n’abanyamategeko bamuhagarariye.
Uru rubanza rwari rwitabiriwe na bamwe mu bagize umuryango wa Ben Rutabana ndetse na bamwe mu bakozi ba ambasade y’ubufaransa muri Uganda.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Radiyo ijwi ry’Amerika Madame Mukangemanyi Adeline Rwigara akaba mushiki w’Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Bwana Ben Rutabana, yagize ati: ndagira ngo mbatangarize ko umuvandimwe wanjye Ben Rutabana ari mu maboko ya RNC.
Impamvu ashingiraho ni ikiganiro yagiranye na Kayumba Nyamwasa ubwe mbere y’uko umuryango wa Rutabana usohora ibaruwa yasabaga Kayumba Nyamwasa kurekura Ben Rutabana ngo ariko Kayumba Nyamwasa yagiye amurerega.
Yagize ati “Byageze aho nshakisha Madame Amb. Mukankusi Charlotte tuza kuvugana ambwira ko, bazi neza ko aho Ben Rutabana ari ko ari amahoro ndetse ko azamumuha bakavugana kuri telefone.
Madame Adeline Rwigara yibaza ibintu Ben Rutabana RNC yaba yaramushinze bituma atavugira kuri telefone, nta humurize abavandimwe be, yibaza kandi ukuntu amezi arenga atatu bamurerega ngo ejo, ejo bundi baramumuha bigaherera iyo akaba nta n’umuntu ukimwitaba.
Noneho ati: umuvandimwe ndizera ko agihari kandi Imana nsenga izamufasha aboneke ari muzima.
Madame Mukankusi Charlote ni umwe mu bavuga rikijyana muri RNC. Kuwa 01 Werurwe 2019 yasesekaye i Kampala mu butumwa bw’akazi ka RNC anahura na Perezida Museveni wa Uganda, ndetse na Perezida Museveni ntiyabihakana.
Ni muri urwo rwego amakuru agera kuri Rwandatribune.com ahamya ko Ben Rutabana ari mu maboko y’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI akaba yararigishijwe ku mabwiriza ya Kayumba Nyamwasa amuhora gushaka kumutwara ingabo ndetse iyi dipolomasi ikaba yarirukanswemo na Charlotte Mukankusi.
Benjamin Rutabana yari akuriye ibikorwa byo kwongerera ubushobozi Ihuriro rya RNC bise Plan B, akaba yari amaze iminsi adacana uwaka na Muramu wa Kayumba Nyamwasa Frank Ntwari amushinja ko yivanga mu bya gisilikare kandi ari Umusivili, bitewe n’akajagari katejwe na Kayumba Nyamwasa mu ihuriro rya RNC.
HABUMUGISHA Vincent.