Uwari Visi Meya w’Akarere ka Musanze Ndabereye Augustin washinjwaga gukubita, gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke umugore we kuri uyu wa kane , tarikiya ya 27 Gashyantare 2020 , yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze igifungo cy’imyaka 5 n’ukwezi 1 ndetse n’ihazabu ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda( 1.000.000 frw).
Ni urubanza rwari rwaraburanishijwe kuwa 21 Mutarama 2020 n’inteko y’iburanisha y’abacamanaza batatu, yari iyobowe na Munyawera Sophonie bari kumwe n’umwanditsi w’urukiko kandi ruburanishirizwa mu muhezo kubera ubusabe Ndabereye Augustin yariyagaragarije urukiko , hubahirizwa ihame ry’umuco mbonezabupfura kubera amabanga y’urugo batifuzaga ko yajya hanze.
Uretse iyi nteko y’iburanisha hari kandi n’uregwa Ndabereye Augustin ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko Me Habimana Donath.
Nk’uko itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanzanshinjabyaha ryemerera ababuranyi kuburanira mu muhezo igihe babisabye urukiko ,ntibikuraho ko igihe cy’isomwa ry’urubanza rusomerwa mu ruhame.
Ni na ko byagenze kuri uyu wakane , tarikiya 27 Gashyantare 2020 , ubwo ku isaha y’i saa 15h:45 nibwo abacamanza uko baruburanishije ari batatu ndetse n’umwanditsi warwo binjiye mu cyumba cy’urukiko aho abantu bari bakubise buzuye baje gukurikirana isomwa ry’urwo rubanza.
Mu mwanzuro urukiko rwasomeye mu ruhame, rwasanze Ndabereye Augustin, ahamwa n’icyaha cyo gukibita no gukomeretsa, rusanga yarabikoze kandi yabigambiriye kuko hari ibimenyetso umugore we yagiye agaragaza ku mubiri we by’uko yakubitwaga n’umugabo we ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’umukozi wabakoreraga mu rugo witwa Adeline bwemezaga ko Ndabereye yakubise umugore we.
Gusa ariko ngo rwasanze icyaha cyo guhoza ku nkeke kitamuhama n’ubwo ubushinjacyaha bwisumbuye bwabivuze gusa ariko ntibugaragaze ibimenyetso.
Aha ni naho ubushinjacyaha bwisumbuye buhagarariwe n’umushinjacyaha ukuriye abandi ku rwego rwisumbuye rwa Musanze Niyonizeye Javan na mugenzi we Buseruka John bwagaragaje inyandiko umugore wa Ndabereye Augustin ariwe Kamaliza yandikiye Perezida wa Repubulika avugamo akarengane n’ihohoterwa akorerwa n’umugabo we.
Bityo, urukiko mu bushishozi bwarwo rufata icyemezo cyo guhanisha Ndabereye Augustin igihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 frw).
Mu gupfundikira isomwa ry’uru rubanza ,Perezida w’inteko yongeye kwibutsa impande zombi ko igihe cyo kujuririra iki cyemezo ari iminsi mirongo itatu , uhereye igihe rusomeweho mu ruhame.
Benshi ntibavuze rumwe ku mwanzuro w’uru rubanz ,bamwe bemeza ko rwaciwe neza mu gihe abandi barimo n’ubushinjacyaha bavuga ko rwaciwe mu buryo budakurikije amategeko.
Bamwe mu baganiriye na Rwandatribune.com batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo bavuga ko igihano cyahawe Ndabereye kidahagije.
Umwe muribo unaturanye n’uyu muryango aragira ati ” Ntibyumvikana ukuntu umugabo akubita umugore we akamupfura n’imisatsi ndetse akinjizwa n’ibitaro nyuma urukiko rukamukatira imyaka itanu gusa. Bazarusubiremo”.
Undi mugenzi we uvuga ko wakurikiranye urubanza kuva rwatangira kugeza rurangiye avuga ko urukiko rwirengagije ibimenyetso.
Aragira ati ” Ko ibimenyetso byose byatangiwe mu rukiko ndetse bimwe Ndabereye akabyemera , urukiko rwashingiye kuki rumukatira imyaka itanu gusa? Yakagombye gufungwa nibura icumi.”
Uretse aba kandi hari n’undi uvuga ko ibyo urukiko rwakoze aribyo kuko bashakanye bakundanye ndetse bagamije kwagura imiryango. Kuba rero harajemo ka kidobya , ntibyakagombye gutuma abashakanye batibanira ngo barere abana babo.
Aragira ati ”Ku bwa njye ahubwo , urukiko rwakagombye kumuhanisha umwaka umwe cyane ko mu iburana rye , Ndabereye yasabye umugore we imbabazi kandi akavuga ko n’ibyabe bitazongera.”
Ku ruhande rw’ubushinacyaha , ngo nabwo ntibwanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko cyo gufunga Ndabereye Augustin imyaka itanu gusa kandi itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ribisobanura mu ngingo yaryo ya 121, igika cyaryo cya kabiri aho rigira riti ” Umuntu wese abishaka ukomeretsa undi, amukubita cyangwa amusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kandi kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi Magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.Iyo icyaha cyakorewe umwana , umubyeyi , uwo bashyingiranywe cg umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye , ku mubiri cyangwa mu ntege , ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka 8 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenga miliyoni ebyiri.
Iyo gukubita cg gukomeretsa byateye indwara cg kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho , igihano kiba igifungo kitar imunsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaran ga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu . iyo byateye indwara idakira , ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera , kubuza burundu urugingo rw’umuntu gukora no gutakaza igice cy’umubiri , igihano kiba igifngo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu .
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe , byategewe igico , uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda”.
Ni muri uru rwego ubushinjacyaha bwisumbuye , buganira na Rwandatribune .com bwavuze ko ngo bwiteguye kujuririra iki cyemezo kugira ngo amategeko yubahirizwe hakoreshejwe iyi ngingo ya 121 , igika cya kabiri kuko ngo bufite inyandiko y’abahanga (Expertise Médico-Légale) ya muganga ubifitiye ububasha yo kuwa 30/08/2019 igaragaza ko Kamaliza akiva mu bitaro , yahawe iminsi 21 y’ikiruhuko ari yo igaragaza ko yari yababaye.
Buragira buti” Twiteguye kujurira kuko ibihano byahawe Ndabereye ntibijyanye n’itegeko ahubwo urukiko rwibanze ku gika cya mbere kandi Kamaliza agomba kurenganurwa n’icya kabiri , bityo ubutabera bukaba bwubahirijwe”.
Uwunganira Ndabereye Augustin mu mategeko Me Habimana Donath , ku ruhande rwe nk’umunyamategeko , ku murongo wa Telefoni ye igendanwa , yadutangarije ko ngo nawe n’umukiriya we biteguye kujurira.
Aragira ati ” Twarishimye ariko kandi ntitwanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko kuko imyaka itanu ni myinshi ku mugabo wagiranye amakimbirane n’umugore we kandi bagasabana imbabazi imbere y’ubutabera. Twiteguye kujurira”.
Ndebereye Augustin uregwa gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye Kamaliza yafunzwe ku itariki 30 Kanama 2019 abanza kuburana ifunga n’ifungura mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza , nyuma aburanira urubanza rwe mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze ari na rwo rwamusomeye kuri uyu wa kane , tariki ya 27 Gashyantare 2020 agakatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu ya Miliyoni imwe (1.000.000 frw) y’amafaranga y’u Rwanda.
SETORA Janvier