Umusaza witwa BABONAMPOZE Erneste w’imyaka 64 yafashwe akekwaho gusambanya abana 3 bose batuye mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Buhaza, umurenge wa Rubavu.
Ibi byamenyekanye ku munsi wejo ubwo abaturage babonye abana barira bavuga ko yabasambanyije maze abaturage baramufata bamujyana ku biro by’akagari.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kagari ka Buhaza Mushimiyimana Epimaque yemeza aya makuru, akavuga ko bamushyikirije ubugenzacyaha.
Yagize ati’’Ejo nibwo abaturage batuzaniye umusaza witwa BABONAMPOZE Erneste w’imyaka 64 usanzwe ari umushumba bavuga ko yasambanyije abana 3 umwe w’imyaka 7,undi wa 6 n’uwimyaka 9 baturanye aho yaragiriraga, bihurirana n’uko abakozi ba RIB barimo gufata abandi bakekwagaho kwica umugore ni ko guhita tubashyikiriza uwo musaza baramujyana.’’
Ingingo ya 133 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha.
1º Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2º Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
3º Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
HATEGEKIMANA Jean Claude