Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yategetse ko Umuryango witwa Self-worth Initiative [SWI] washinzwe na Kayumba Nyamwasa ukaba umaze igihe ukorere muri Uganda ari nawo RNC yifashisha mu gushaka abayoboke bo kwinjiza muri uyu mutwe witerabwoba biciye mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda muri Uganda, uhagarikwa.
Ni amakuru yashyizwe ahagaragara na Chimpreports ivuga ko iri ari itegeko ryatanzwe na Museveni mu nama ikomeye yamuhuje n’abandi bategetsi mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Kampala.
Iki kinyamakuru gitangaza ko ibi byakozwe mu rwego rwo kunoza umubano wa Uganda n’u Rwanda umaze imyaka isaga ibiri urimo agatotsi.
Museveni yasabye abayobora uyu muryango wa SWI bavuga ko impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu; Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya guhagarika ibikorwa byawo.
Kuri ubu Nuwamanya akaba ari muri Komite Nshingwabikorwa ya RNC, aho akorana n’abantu nka Prossy Bonabaana, umukozi wa CMI (Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda) ukura amabwiriza kuri Col. CK Asiimwe, numero ya kabiri muri CMI. Uyu Col. CK Asiimwe ni nawe ukoresha Sulah Nuwamanya Rutaburingoga Wakabirigi mu bikorwa byo gutanga amakuru y’ibinyoma ku Rwanda no kwibasira Abanyarwanda.
Museveni afashe iki cyemezo mu rwego rwo kubahiriza ibintu u Rwanda rwasabye, harimo gukora iperereza kuri uyu muryango wa Self-Worth Initiative, aho rwasabye kugenzura ibikorwa by’abantu bawugize barimo Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugari, Emeritthe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, rushimangira ko bari mu buyobozi bwa RNC muri Uganda.
Ndacyayisenga Jerome