Nyuma y’uko Barafinda Sekikubo Fred ajyanywe n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe kugira ngo asuzumwe niba nta burwayi bwo mu mutwe afite, amakuru rwandatribune.com ifite avuga ko basanze arwaye.
Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda, ingingo yaryo ya 205 iteganya ko ubugenzacyaha bufite uburenganzira bwo kwifashisha inararibonye mu cyiciro runaka mu gihe bibaye ngombwa ko hasuzumwa umuntu hakenewe amakuru yabufasha mu iperereza.
Ni muri urwo rwego RIB yitabaje ibitaro bivura indwara zo m’umutwe biherereye i Ndera ngo bisuzume Barafinda nyuma yo gutumizwa ku wa 5 Gashyantare 2020, rugira ruti “utumiwe ku itariki ya 10/2/2020, isaha ya saa mbili za mu gitondo ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’Ubugenzacyaha, aho dukorera. Tugusabye kuza witwaje uru rupapuro hamwe n’Irangamuntu mu biro by’umugenzacyaha Jean Claude Karasira.” Ubugenzacyaha bugakeka ko atari muzima bitewe n’imyitwarire ye.
Kuri uyu wa Gatatu, taliki 04, Werurwe, 2020 umuvugizi w’Ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye itangazamakuru ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeza ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye.
Ati: “ Amakuru ibitaro bya Ndera byaduhaye ku byerekeye ubuzima bwo mutwe bwa Barafinda avuga ko basanze arwaye, ariko sinakubwira ngo arwaye iyi ndwara kuko biba bikiri ibanga”
Marie Michelle Umuhoza yakomeje avuga ko kubw’ibyo Barafinda Sekikubo Fred atagikurikiranywe,Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 85 agace ka kabiri kavuga ko ukekwaho ibyaha adakurikiranwa igihe bigaragaye ko mu gihe yakoraga ibyaha yari arwaye mu mutwe.
Kuba byemejwe ko Barafinda afite indwara zo mu mutwe ni imwe mu mpamvu zikuraho uburyozwacyaha kubikorwa byari bigize ibyaha yakekwagaho niba yaratumijwe n’ubugenzacyaha kubera ibyaha runaka.
Nubwo ibi bitaro byemeje ko Barafinda arwaye mu mutwe umugore we yari aherutse gutangariza rwandatribune ko kumujyanira umugabo i Ndera ari ukumusebya .
HABUMUGISHA Vincent