Dr. Uwamariya Valentine abaye Minisitiri w’Uburezi wa 15 kuva mu mwaka wa 1994 ubwo ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Minisitiri Dr. Uwamariya Valentine ategerejweho impinduka nziza muri uru rwego gusa abasesenguzi batandukanye, bagiye bakurikirana politiki y’uburezi muri ibi bihe, bavuga ko afite akazi katoroshye, cyane ko uru rwego ari rwo rumaze kuyoborwa na benshi kuva icyo gihe.
Aha ni naho bahera bemeza ko bishoboka ko yazana impinduka nziza dore ko ari nazo ategerejweho nyuma yo kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu.
Umusesenguzi umwe wavuganye na Bwiza.com , Rwandatribune.com ikesha iyi nkuru avuga ko Dr. Uwamariya agomba kubanza yamenya urutonde rw’ibibazo bikiri muri uru rwego rw’uburezi kugira ngo abivugutire umuti , bicike burundu cyane ko ibyinshi muri byo byamaze kuba karande.
Uyu musesenguzi aragira ati “ Ni byiza ko Minisitiri abanza kumenya abaminisitiri bamubanjirije uko ari 14 akagira icyo yigira kuri bamwe, akamenya n’amakosa yakozwe mu gihe cyabo, akirinda kuyagwamo.
Uru ni urutonde rwa bimwe mu bibazo biri mu burezi n’abayoboye uru rwego kuva mu 1994 kugeza ubu, uko ari 15:
Kutita ku burezi mu mashuri y’incuke.
Abahanga bavugira mu migani ko “Umwana apfira mu iterura”. Ni ukuvuga ko uburezi ku mwana butangira mu myaka ijana mbere y’amavuko ye, abandi ngo niba utegura umwaka, tera umuceri, niba utegura ikinyacumi (decade) utere ibiti, nyamara ngo nuba uri gutegura ubuzima bwose, wigishe abantu hakiri kare kuko burya ngo igiti kigororwa kikiri gito.
Imigani yo ni myinshi nubwo hari imwe n’imwe igenda ihinduka. Hari undi mugani uvuga ko ibuye ritowe hasi rigira agaciro iyo riconzwe, bityo ngo umuntu aba nyamuntu iyo yigishijwe. Ibi bigaragaza agaciro k’uburezi bugira ireme iyo buhereye hasi ku mizi (abana b’incuke).
Umwana wiga mu mashuri y’incuke aramutse yitaweho, yagera mu mashuri abanza, agakomeza mu yisumbuye ndetse na Kaminuza ari umuhanga. Ubu urabaza mwarimu wigisha kaminuza impamvu abanyeshuri batazi kwandika ibaruwa akagusubiza ko ari ko baje bameze, wabaza mwarimu wigisha mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza impamvu atazi kwandika amazina ye, akagusubiza ko bamumuhaye ntabyo azi, ikibazo kiri mu myaka yavuyemo.
Ubu hari abana bajya kwiga mu mashuri abanza batarageze mu y’incuke bitewe n’uko abayobozi b’ayo mashuri batabigize itegeko cyangwa se ugasanga mwarimu wigisha incuke, amaze igihe kinini adahembwa (cyane ko abenshi bahembwa n’ababyeyi), bagahitamo kureka aka kazi, uburezi kuri ba bana bugahagarara.
Uburezi bwabaye ubucuruzi (business)
Hari abafashe uburezi nk’umwanya mwiza wo gusahuriramo, ku buryo buri wese wumva ko ashaka gukorera amafaranga, ashinga ishuri, agasaba amafaranga ashaka (Minerval, ay’inyubako ndetse n’ibikoresho), nyamara wamubaza umusaruro atanga, ukawubura.
Ibi bibazo bikunze kugaragara mu mashuri yigenga kuva ku y’inshuke kugeza kuri Kaminuza. Mu myaka ibiri ishize ni bwo mu gihugu humvikanye ifungwa rya Kaminuza zitandukanye bitewe no kutuzuza ibisabwa.
Iki kibazo Perezida Paul Kagame yakigarutseho mu Mwiherero wa 17 uherutse kubera i Gabiro, avuga kuri Kaminuza zidatanga uburezi bufite ireme, bamwe bikanze ko ashobora kuzifunga. Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente we yagaragaje icyizere gike afitiye abanyeshuri b’ubu bitewe n’uburezi bahabwa, avuga ko hari igihe kizagera ukaba washaka Minisitiri cyangwa Meya ukamubura.
Ruswa mu burezi cyane mu mitangire y’akazi
Nk’uko raporo ya Rwanda Bribery Index 2019 ya TI-Rwamda yabigaragaje, mu nzego zugarijwe na ruswa harimo n’iz’ibanze cyane nko mu turere, mu mitangire y’akazi mu burezi.
Muri iyi minsi hagiye hagaragara amanyanga, aho umukandida akora ikizamini cy’akazi, akagira amanota meza kurusha bagenzi be, ku karere bakamubwira ko uwo mwanya wakuweho, bigatahurwa ko wamaze guhabwa undi wamukurikiye mu manota cyangwa bawuhaye uwasabye kwimurwa (mutation) yabanje gutanga akayabo k’amafaranga.
Hari andi makuru mashya yavuzwe mu minsi ishize y’aho Dr Isaac Munyakazi yakiriye ruswa y’ibihumbi Magana atanu (500.000 frw) kugira ngo ashyire imbere ikigo kitari cyitwaye neza mu mitsindire, ibi bigaragaza ibibazo byugarije uburezi.
Hari andi makuru adafitiwe gihamya kandi yavuzwe igihe kinini ko hari amashuri yagize akamenyero gukopeza ibizamini bya leta, naho hatanzwe ruswa.
Impinduka zitandukanye
Abagiye bayobora MINEDUC benshi, bagiye bazana impinduka zitandukanye, zimwe zibonwa nk’izangiza uburezi. Byageze aho bisa n’irushanwa, buri wese agerageza kuzana agashya ke, bishoboke ko bashakaga kugera kuri ya ntego ariko bikananirana.
Hari ingingo zitandukanye zagiye zikurura impaka nko kwirukana abanyeshuri burundu (gutema), kuzana uburyo bwo kwigisha amasomo atatu mu cyiciro cyisumbuye (PCM, MCB, LEG, HEG, EKK,…) no guhindura kenshi gahunda y’amasomo (Curriculum) hafi ya buri mwaka, cyane cyane muri Kaminuza, aho usanga abanyeshuri biga amasomo amwe, bigishwa ibihabanye, iyo bari mu myaka itandukanye.
Abaminisitiri bayoboye MINEDUC kuva mu 1994
Dr. Nsengimana Joseph yabaye Minisitiri Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (twagereranya na Minisitiri w’Uburezi) kuva mu 1994 kugeza mu 1995.
Rwigema Pierre Celestin wasimbuye Dr Nsengiyumva yabaye mu gihe kingana n’amezi ane. Kuva mu 2012, ni umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya EAC (EALA).
Ngirabanzi Laurien yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1995 kugeza mu 1999.
Col. Dr. Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’uburezi mu 1999.
Emmanuel Mudidi yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1999 kugeza mu 2001. Mudidi ubu ari mu kiruhuko nyuma yo kuva mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite.
Prof. Romain Murenzi yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2001 kugeza mu 2006.UbU akora mu nteko y’intiti mu by’ubumenyi ku Isi izwi nka TWAS, kuva mu 2017. TWAS (The World Academy of Sciences) ayikozemo inshuro ebyiri kuko yigeze kuyiyobora kuva mu 2011 kugeza mu 2016.
Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2006 kugeza mu 2008. Kuva mu 2019 ni Minisitiri w’Ibidukikije.
Gahakwa Mukankubito Daphrose yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2008 kugeza mu 2009. Ubu ari mu bayobozi b’ Ikigo gikora ubushakashatsi n’isesengura kuri gahunda na politiki za Leta, (IPAR-Rwanda).
Dr. Charles Muligande yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2009 kugeza mu 2011. Ubu kuva muri Kanama 2016 ni Uwungirije Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, akaba ashinzwe iterambere (Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement).
Prof. Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2011 kugeza mu 2011. Ubu akaba ari Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe(Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor).
Dr. Vincent Biruta yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2011 kugeza mu 2014. Ubu ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Kuva mu 2014 kugeza mu 2015, Prof. Silas Lwakabamba ni bwo yabaye Minisitiri w’Uburezi. Ari mu rwego Ngishwanama mu by’imyigire mu Kigo gifasha Abanyafurika kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi, bakoresheje Internet, eLearnAfrica.
Dr Papias Musafiri Malimba yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2015 kugeza mu 2017. Ubu ni Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere (Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration) kuva mu 2018.
Dr Eugene Mutimura yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2017 kugeza muri Gashyantare 2020. Ubu ni Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga kuva ku wa 26 Gashyantare 2020.
Dr. Uwamariya Valentine ni we Minisitiri w’Uburezi wa 15.
SETORA Janvier.