Minisitiri w’intebe wa Sudan amaze kurokoka igitero cyari kigambiriye kumwivugana nyuma y’aho urukurikirane rw’imodoka yari arimo zigabweho igitero mu murwa mukuru Khartoum.
Ali Bakhit, ukora mu biro bya minisitiri w’intebe, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Igisasu cyaturitse ubwo imodoka ya Minisitiri w’intebe Abdallah Hamdok yari itambutse ariko Imana ishimwe ko ntawagize icyo aba”.
Bwana Hamdok yagizwe umukuru wa leta y’inzibacyuho muri Sudan mu kwezi kwa munani mu mwaka ushize, hashize amezi macye Omar al-Bashir wari Perezida wa Sudan mu gihe cy’imyaka hafi 30 ahiritswe ku butegetsi.
Amakuru avuga ko ubu yajyanwe ahantu hatekanye.Amashusho yanyuze kuri televiziyo y’igihugu ya Sudan agaragaza imodoka nyinshi zangiritse bikomeye aho icyo gisasu cyaturikiye, nk’uko bitangazwa na AFP.
Ababibonye bavuga ko icyo gitero cyabereye hafi y’inzira yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba ku gice cyinjira ku kiraro cya Kober, gihuza amajyaruguru ya Khartoum na rwagati mu mujyi ahari ibiro bya minisitiri w’intebe.
Ngo bigaragara nk’aho iyo modoka ya Bwana Hamdok yari yapimiwe mu kirere cyo hejuru y’aho yacaga.
Bwana Hamdok ni umuhanga mu bukungu wahoze akorera umuryango w’abibumbye ndetse avuga ko kimwe mu byo ashyize imbere ari ugukemura ikibazo cy’ubukungu Sudan ifite muri iki gihe.
HABUMUGISHA Vincent