Burundi:Minisiteri y’ubuzima yemeje ko imaze kubona umuntu wanduye covid 19.
Mu masaha ya saa n’igice kuri uyu wa kabiri niho Minisiteri y’ubuzima yemeje ko imaze kubona umuntu umwe wanduye covid 19 iterwa n’agakoko ka corona virus.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Bwana Tadeyo Ndikumana Minisitiri w’ubuzima mu Burundi yavuze ko umuntu wayisanganywe yari umwarimu ku ishuri ry’abafaransa riherereye mu mujyi wa Bujumbura uyu mwarimu bakimara kuyimusangana bahise bafunga iri shuri ku buryo nta munyeshuri cyangwa umukozi wari wemerewe kuryinjiramo.
Hari hashize iminsi ibiri igipolisi cy’u Burundi gifashe abanyarwan bikaba byari byabaye urwitwazo rwo kubafungira mu kato kandi bagashyirwa mu buzima bubi,ariko abandi baturage bo mu bihugu duturanye binjiraga muri iki gihugu bakaba batashyirwaga mu kato .kandi nabo baturuka mu bihugu byabonetsemo abanduye iyi ndwara.
Umunyamakuru wacu uri mu mujyi wa Bujumbura yemeje ko muri uyu mujyi nta ngamba zifatika zo gukumira iki cyorezo cyane ko abaturage batabasha no kubona ibikoresho by’isuku kuko bihenze .
Umuturage utuye muri zone ya Ngagara ya 2 utashatse ko amazina ye amenyekana ku bw’umutekano we yabwiye umunyamakuru wacu ko bafite ubwoba bw’uko hashobora kwandura umubare mwishi kubera ko nta ngamba zifatika leta yafashe yo gukumira iki cyorezo.
Iki kibaye igihugu cya kane mu bihugu bigize umuryango w’uburasirazuba EAC kigaragayemo iki cyorezo cya covid 19.
Habumugisha vincent.