Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania ejo ku cyumweru yasabye abaturage b’iki gihugu kudatinya kujya gusenga ngo kuko ngo mu nsengero ariho hari umuti nyawo wa coronavirus.
Bwana Magufuli yari mu misa muri kiliziya ya Mutagatifu Paulo mu mujyi wa Dodoma aho yasabye Abatanzaniya kutagira ubwoba.
Muri Tanzania hamaze kuboneka abantu 12 bafite iyi ndwara.
Ibihugu byo mu karere nk’u Rwanda, Uganda na Kenya byahagaritse ibikorwa by’amakoraniro y’abasenga ndetse n’ibindi byose bihuriramo abantu benshi.
Bwana Magufuli yagize ati: “Ntidutinye kujya gushima no gusenga Imana buri wese mu kwemera kwe, niyo mpamvu nka leta tutafunze aho gusengera mu misigiti cyangwa amakanisa kuko tuzi neza ko aho mu misigiti no mu makanisa ariho hari umuti w’ukuri.
“Aho niho hari Imana, niyo mpamvu nanjye kuza hano ntabitinye, corona uwo ni shitani ntabwo ashobora kwicara mu mubiri wa Yesu azaba yamaze gupfira aho kure”.
Ibyavuzwe na Bwana Magufuli bamwe bagaragaje ko ari ugushyira igihugu mu kaga kuko hari aho byagaragaye ko nyuma y’amahuriro y’abantu benshi virus ya Covid-19 ihita yiyongera.
Ibi byabonetse cyane mu bihugu nka Senegal na Malaysia aho hari abirengagije amabwiriza abuza amakoraniro y’abasenga nyuma imibare y’abanduye igahita yiyongera cyane.
Hari abandi ariko babona ko ibyatangajwe na Magufuli bifite akamaro mu kwizera ko amasengesho ariyo ntwaro nyayo yo kurwanya iyi virus.
Bwana Magufuli abwira abaturage ko nubwo bakomeza amateraniro y’abasenga ariko bakurikiza amabwiriza yose yo kwirinda nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Tanzania.
Ndacyayisenga Jerome