Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri niho hamenyekanye amakuru avuga ko Iradukunda Adeline w’imyaka 26 akekwaho guta umwana mu bwiherero mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo mu Kagali ka Raro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Raro Uwiringiyimana Bosco yabwiye rwandatribune.com ko uyu mukobwa yagiye mu bwiherero akumva ikintu kiguye mo maze agahuruza ababyeyi be maze baje bagasanga ari umwana.
Yagize ati “amakuru nahawe ngo ni uko uyu mukobwa yagiye mu bwiherero maze yumva ikintu kiguyemo maze ahuruza ababyeyi be n’abaturanyi barebye basanga ni umwana, twaje gufatanya tumukuramo dusanga yapfuye uyu mukobwa tumushikiriza ubugenzacyaha nabwo bumujyana ku bitaro “.
Umunyamakuru amubajije niba umukobwa w’imyaka 26 yayoberwa ko atwite .
Yagize ati “natwe byatuyobeye” yakomeje amubaza niba akagali katagira abanyabuzima bakurirana abagore cg abakobwa batwite
Yavuze ko “bari bari kwitegura kuzamujyana kugipimo aho yavuze ko uyu mukobwa yaramaze igihe avuye za Kigali ariko urebye inda yari ifite nk’amezi ane, abanyabuzima bambwiye ko bari bari kwitegura kuzamujyana ku gipimo kandi yakomeje avuga ko akagali ayobora ka Raro gasanzwe kagaragaramo abana b’abakobwa benshi babyara inda zitateganyijwe cyakoze yirinze kuvuga umubare ngo kuko atawibuka neza .”
Umuvugizi w’ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle yabwiye rwandatribune.com ko aya makuru ariyo ko uyu mukobwa yajyanywe ku bitaro ko bakomeje ibikorwa by’iperereza.
Mu karere ka Nyamasheke gakunze kugaragaramo abakobwa babyarira mu ngo, abaturage bagatuye bakavuga ko biterwa nuko aka karere gakennye cyane bigatera abangavu bakavukamo kujya mu mijyi bakagaruka batwite.
HABUMUGISHA VINCENT