Mu kwezi kwa gatandatu, abantu bitwaje intwaro bateye mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru bahica abantu babiri 2018, bidaciye kabiri uwitwa Nsabimana Callixte Sankara atangira kumvikana ku ma radio mpuzamahanga avuga ko igice cy’amajyepfo kigenzurwa n’umutwe ayoboye wa FLN ukuriwe n’impuzamashyaka MRCD UBUMWE ibarizwamo amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda .
Kuwa 19 Gicurasi 2019 nibwo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye Maj.Sankara Nsabimana imbere y’itangazamakuru mu gihe Rusesabagina Paul Perezida wa MRCD UBUMWE yahamyaga ko Sankara aho ari arindiwe umutekano, nyamara inzego z’umutekano z’u Rwanda zo zahamyaga ko zamutaye muri yombi zimukuye mu birwa bya Comore .
Bidatinze inyeshyamba za FLN zahise zigena Nsengimana Herman wari umusivili uvuye mu nkambi ya Nakivale asimbuzwa Nsabimana Sankara ahabwa ipeti rya kapiteni.
Nyakubahwa Perezida Felix Kisekedi mu ngamba zo kurandura imitwe yitwaje intwaro zikorera ku butaka bwa Congo, kuwa tariki 25 Ugushyingo 2019, umutwe wa FLN niwo wari ugezweho mu guhabwa gasopo dore ko uyu mutwe wari umaze igihe werekana ko ukomeye ariko guhera mu kwezi k’Ugushyingo kugeza Ukuboza 2019, uyu mutwe watakaje benshi mu ngenzi harimo n’uwari Umuyobozi wayo akaba na Perezida wa MRCD UBUMWE Lt.Gen Wilson Irategeka.
Kugeza ubu Twagiramungu Faustin ntarashobora kongera kwiyereka itangazamakuru nk’Umuvugizi ku bw’imfu z’abari Abayobozi ba FLN.
Dore urutonde rw’abasirikari bakuru ba FLN/CNRD bafashwe bari mu maboko ya FARDC
1 . Col Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Maria yari chef G3 yafatiwe Chivanga ari mu ngando I Mutobo
2.Col Anthere Ntamuhanga yari umwarimu mu bya gisirikare muri FLN ari mu ngando I Mutobo
.Lt col Hakizimana Uzziel umujyanama mubya politiki wa Gen Wilson irategeka ari mu ngando I Mutobo
- Lt Col Niyomugabo Simon Pierre yari Umunyamabanga Mukuru wa CNRD ari mu ngando I Mutobo
- Lt col Nshimiyimana Roger uzwi nka Muhumuza Martin ashinzwe amahugurwa ya gisirikare ari mu ngando i Mutobo
- Maj. Antoine Nsengiyumva Ushinzwe gucunga uko umutungo ukoreshwa neza (Auditeur) ari mu ngando I Mutobo
- Maj. Sindikubwabo Cyprien, Ushinzwe ibikorwa bya Gisirikari mu karere ka mbere ka CNRD/FLN, ari mu ngando I Mutobo
8.Capt Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN ari mu maboko y’ubutabera
9.Col.Masamba Mark wari ushinzwe ibitero byo muri Nyungwe yarafashwe aracyari mu maboko ya FARDC
- MAJ GEN SINAYOBYE BARNABE yaburiwe irengero
Naho mu bishwe baguye mu ntambara y’amasasu hari: Lt.Gen Wilson Irategeka, GEN MAJ GASENI J. PIERRE, BDE Gen Shemek Shaban, COL HARIKERA NICORAS, COL MBANDAKA EMMANUEL etc…
Mu bucukumbuzi Rwandatribune.com yakoze ni uko byibuze uyu mutwe wagiraga abarwanyi 600 baguye mu ntambara. Abo ku rwego rwa ofisiye bapfuye basaga 80, abasigaye ni 80 bayobowe na Gen.Jeva, abandi basubiye muri FDLR, naho abandi barenga 1200 baracyuwe mu Rwanda.
Ibi bihamya byose birerekana ko uyu mutwe utakiriho wasenyutse kuko inkingi za mwamba wagenderagaho zasenyutse, aha kandi umuntu yasigara yibaza niba uyu mutwe watakaje imbaraga zingana gutya uzongera ukabyuka. Ese Gen.Jeva abandi yabakura he? ko abaturage bari barafashwe bugwate na CNRD UBWIYUNGE bose batashye, ikindi n’uko na Gen Jeva nawe ari mu ntambara zo kureba uko yabona ubuhungiro mu Burundi.
Mwizerwa Ally