Byinshi byagiye bivugwa ku cyorezo cya corona virus ndetse bamwe bakagenda bakigereranya n’ikindi cyorezo cyiswe Spanish flu(Grippe Espagnole) kigeze kwaduka mu mwaka 1918 ubwo intambara yambere y’isi yari irimbanyije’.
Iki cyorezo cya influenza cyamenyekanye nka Spanish flu(Grippe Espagnole) kigereranywa nka kimwe mu byorezo, kishe abantu benshi kurusha ibindi byorezo byagiye bibaho mu kinyejana cya 20 aho kw’isi yose abantu basaga milioni 500 hafi kimwe cya gatatu cy’abari batuye isi bacyanduye naho abari hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 100 kikabahitana aho muri Leta zunze ubumwe z’amerika cyahitanye abasaga 675.000 kuva mu mpera z’umwaka 1918 kugeza 1920 .
Nkuko tubikesha umwanditsi Rachael D’amore mu nkuru yise” here’s how the spanish flu is similar and different from the coronavirus” Nubwo bitaramenyekana neza aho kino cyorezo cyaturutse ,ngo icyorezo cya Spanish flu(Grippe Espagnole) gishobora kuba cyarahereye iBurayi mu ndacye za gisirikari mu ntambara yambere y’isi gusa cyagaragaye bwa mbere muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho cyabonetse mu basirikarikare biki gihugu bari bagiye koherezwa iBurayi muntambara ya mbere y’isi ndetse uwitwa Albert Gitchell aba uwambere kuyigaragaraho mu gace ka Kansas nyuma yo kugaragaza ibimenyetso tariki ya 4 werurwe 1918.
Umushakashatsi w’impuguke mu bya virus, John Oxford yagaragaje ko intandaro y’ikwirakwira yiyo virus ishobora kuba yari inkambi abasirikare barenga 100000 bacagamo buri munsi gusa kino cyorezo cyafashe hagati y’amezi atandatu n’amezi icyenda kugirango gikwirakwire mw’isi yose .
Cyatangiye kwitwa icyorezo ubwo cyari gitangiye gukwirakwira mw’isi biturutse kurujya n’uruza rw’abasirikare bari mu ntambara ya mbere y’isi ndetse kigaragara bwambere m’ubasirikare b’Amerika ubwo bari mu myiteguro yo koherezwa k’umugabane w’iburayi.
Abasirikare b’Amerika boherejwe mu Bufaransa bahise banduza abandi basirikare bicyo gihugu ndetse vuba vuba kiba kigeze mu basirikare b’Abadage na ba Esipanye ndetse ubwo abasirikare bari mu ntambara ya mbere y’isi basubiraga iwabo bava kurugamba batahana ibyo bicurane.
Mu kwezi kwa gatanu k’uwo mwaka cyigera mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika kizanywe n’Abakoroni b’Abongereza nyuma yahoo kiba kigeze mu Buhinde, uBushinwa, uBuyapani gikomeza gukwirakwira mw’isi gutyo biturutse kurujya n’uruza rw’abantu ubwo intambara yambere y’isi yariri kurangira, bivugwako igihugu cya Ositaraliya aricyo gihugu cyonyine cyatinze kugerwamo n’iki cyorezo ariko mu mpera z’umwaka wa 1918 naho cyahise kihagera.
Bivugwa kandi ko iki cyorezo cyaje mugihe hari intambara yambere y’isi ndetse gishegesha abasirikare ku mpande zombi zarwanaga.
Ese koko Spanish flu(Grippe Espagnole) na Covid 19 bihuriye kuki?
Mugihe abantu bakomeje kugereranya coronavirus na Spanish flu(Grippe Espagnole) abahanga mu by’ubuzima n’amateka bavugako n’ubwo hari bike mu bimenyetso bino byorezo bihuriyeho ariko ko harimo itandukaniro hagati yibi byorezo .
Ubu bwoko bushya bwa corona virus busa nku bwaturutse mu isoko ry’inyama muri Wuhan, hari n’abavugako bwaturutse mu nyama z’uducurama zagurishwaga mwako gace , abandi bakavugako ishobora kuba yaraturutse mu nzoka zikiri nzima , Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa we aherutse gutangaza ko iyi virus yaturutse muri Amerika, gusa kugeza ubu nta makuru yizewe cyangwa ahuriwe agaraza inkomoko yacyo by’ukuri.
Icyorezo cya influenza kizwi nka Spanish flu(Grippe Espagnole) bivugwa ko cyaba cyaraturutse mu nyoni ziguruka maze kikajya mu bantu nkuko tubikesha Spinner Writes.
Mugihe icyorezo cya Spanish flu(Grippe Espagnole cyarimo gizengereza isi hagati y’umwaka wa 1918 na 1919 cyabashije guhitana umubare munini w’abantu ndetse gikwirakwira mu bantu benshi cyane bitewe nuko urwego rw’ubuzima mubihugu byinshi butari bwagateye imbere aho umubare w’abaganga wari mucyeya;
ugereranyije n’abanduraga ndetse bikaba byaratumye hifashishwa abakoranabushake benshi bivugwa ko ntabumenyi buhagije bari bafite mubyubuvuzi. nta rwego mpuzamahanga rwita kubuzima kwisi nka OMS rwariho kugirango ubufatanye ku rwego rw’isi mu kurwanya Spanish flu(Grippe Espagnole) bugerweho, ibihugu by’inshi by’iburayi byari mu ntambara byatumye amakuru kw’iki cyorezo atarahagije
Ese kwitwa Gripe espagnole byakomotse he?
igihugu cya Esipanye cyonyine nicyo cyatangaga amakuru y’impamo ku barikwandura, abarimo bicwa n’icyo cyorezo bituma aricyo gihugu gifatwa nk’icyazahajwe n’icyo cyorezo kurusha ibindi bihugu,byahise binatuma bacyitirira icyo cyorezo “ the Spanish flu(Grippe Espagnole) ” . nyamara atari uko iki gihugu aricyo cyari cyarazahajwe kurusha ibindi ahubwo kubera ko cyatangaga amakuru y’impamo mu gihe ibindi bihugu byahishaga amakuru y’impamo.
Spanish flu(Grippe Espagnole) na Covid 19 bitandukaniye?
Skip Desjardins Umuhanga mu bushakashatsi akaba yarabaye n’Umunyamakuru ndetse n’umwanditsi w’ibitabo mu 1918 avugako mugihe coronavirus y’ibasira abageze muzabukuru ndetse ikaba aribo ihitana cyane Spanish flu(Grippe Espagnole) yo yibasiye abana bato urubyiruko ndetse cyane cyane abantu bari hagati y’imyaka 20 na 40 y’amavuko bivuze ko hejuru ya 90% y’abantu bishwe na Spanish flu(Grippe Espagnole) bari abantu bari munsi y’imyaka 65 bitandukanye na coronavirus y’ibasira abageze mu zabukuru.
Kugirango umuntu wanduye coronavirus agaragaze ibimenyetso bitwara nibura iminsi 14 ibi bikaba bituma umuntu ayigendana atabizi ndetse hagati aho akaba yakwanduza abantu benshi atabizi, ibi bitandukanye na Spanish flu(Grippe Espagnole) kuko yo yagaragazaga ibimenyetso hagati y’iminsi ibiri n’itatu ndetse ikaba yahita iguhitana mugihe gito cyane , hari nabo y’icaga musaha imwe nyuma yo kugaragaza ibimenyetso..
Guma mu rugo no gukaraba intoki zimwe mu ngamba zifashishijwe harwanywa Spanish flu(Grippe Espagnole
Bimwe mubyo covid -19 ihuriyeho na Spanish flu(Grippe Espagnole n’ibimenyetso by’uwayanduye agaragaza , ibi harimo nko kugira umuriro, inkorora, gucika intege ndetse ngo zino ndwara zombi zikaba zibasira imyanya y’ubuhumekero.
ikindi kiyongera nuko ingamba zafashwe mu kwirinda Spanish flu(Grippe Espagnole) arizo zirigukoreshwa kuri cod-19 aha harimo nko gukaraba intoki, gusiga umwanya hagati y’abantu, kwambara udupfukamunwa, gusukura ibikoresho bikorwaho n’abantu batandukanye ,gufunga amasoko,insengeron’amashuri no gushira mukato abakekwaho kuyandura n’ibindi .
Abahanga bavugako hakiri kare kugereranya Spanish flu(Grippe Espagnole) na covid-19 mugihe covid imaze hafi amezi ane gusa itangiye kugarara mu bantu nyamara Spanish flu(Grippe Espagnole) yo ikaba yaramaze hafi imyaka ibiri.
Kuba yarahitanye abantu benshi ngo byatewe ahanini nuko iterambere mu by’ubuzima n’ubuvuzi,itumanaho bitari byagateye imbere ugereranyije niki gihe, intambara y’isi yaririmo iba icyo gihe nayo yatumye leta nyishi zitita kubaturage dore ko zari zihugijwe n’intambara. .
Mugihe spanish flu(grippe Espanyole) yahitanye abasa hagati ya miliyoni 50 na miliyoni 100 ndetse abasaga miliyoni 500 bakayandura kugeza ubu covid- imaze guhitana abasaga 18.440 naho abagera ku 414.179 bamajije kuyandura.
HATEGEKIMANA Claude