Hashize iminsi ibiri Perezida Kaguta Museveni wa Uganda atangaje ko gutwara abagenzi bya rusange bihagaritswe mu gihe cy’iminsi 14 mu kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.
Ibi yabitangaje mu ijoro ryo kuwa 24 Werurwe 2020 ndetse avuga ko bihise biba itegeko.
Ingendo zaciwe zirimo n’izikorwa na moto zizwi nka “boda-boda” zimenyerewe cyane muri iki gihugu.
Imodoka z’abantu ku giti cyabo zemerewe gusa gutwara abagenzi batatu ubariyemo n’umushoferi.
Abaturage bavuga ko Ibi byagize ingaruka mbi kuri ba rubanda rugufi kuko bibangamiye imibereho yabo dore ko abenshi batungwaga n’ibyo bakoreye ku munsi.Ibi byiyongera no ku mabwiriza yo kuguma murugo no kugabanya ingendo zitari ngombwa.
Mu maduka, aho abagenzi bategera no mu nzu z’ubucuruzi rwagati mu murwa mukuru Kampala wa Uganda, ubuzima busa n’ubwahagaze kubera ihagarikwa ry’ingendo za rusange.
Videwo zerekana abashinzwe umutekano batatanya abacuruzi zirimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga,abaturage bavuga ko abapolisi n’abasirikare bari gukoresha ingufu z’umurengera mu gusaba abanya Uganda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19.
Aya mashusho agaragaza abapolisi n’abasirikare barimo gukubita abantu ku mihanda mu murwa mukuru Kampala.Izi nkoni ngo zatumye abacuruzi bo mu maduka mato mato bafunga kubera ubwoba kandi nyamara mu byasabwe gufunga yo atarimo.
Ubu ngo harimo gukora gusa amaduka manini (supermarkets) n’amaresitora.
UMUKOBWA Aisha