Abaturage batangiye kwiba ibyo kurya,Polisi imaze gufunga 14
Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane, polisi yatangaje ko abantu 14 batawe muri yombi basahura ibiribwa.
Videwo yatangajwe n’umunyamakuru ku rubuga rwa Facebook igaragaza abagabo bacye bashikuza inanasi mu gice cy’inyuma cy’imodoka nto y’ikamyo.
Abel Mwesigye, umukuru w’ishyirahamwe ry’abacuruzi muri Uganda, yatangaje ko amatsinda y’abantu bagerageje kwiba ibicuruzwa bitanditse ku mihanda.
Yongeyeho ko polisi yahise itabara ikabatatanya.
Hari urujijo, ubwoba no kutamenya ikizakurikiraho mu minsi iri imbere, cyane cyane ku bantu bazagorwa n’imibereho mu gihe batagishoboye gushakisha ikibatunga.
Uganda imaze kwemeza abarwayi 14 ba Covid-19 indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa na coronavirus barimo n’umwana w’umukobwa w’amezi umunani.
Hari amakuru y’uko abaturage ba Uganda batigeze na rimwe basohoka mu gihugu na bo bari muri abo banduye.
Abayobozi rero barashaka kugabanya urujya n’uruza rw’abantu hagati y’imijyi n’uturere.
Amasoko akunze kuba ari manini kandi ahinda yemerewe gusa gucuruza ibiribwa.
Mu cyumweru gishize, Bwana Museveni w’imyaka 75 y’amavuko yatangaje ifungwa ry’amashuri, utubari, inzu zireberwamo filime ndetse aca n’inama, mu gihe cy’iminsi 32.
Abatwara abantu ku binyabiziga ni abantu b’ingenzi muri politike y’iki gihugu, bakaba babarirwa mu bihumbi za mirongo mu murwa mukuru Kampala.
Ndetse akenshi Perezida Museveni arigengesera mu gufata ibyemezo bishobora kubagiraho ingaruka kubera nk’amajwi bashobora gutanga mu matora cyangwa urundi ruhare rwabo.
Bishobora kuba ari yo mpamvu ingendo zahagaritswe gusa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Ubwanditsi