Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bizakorwa ariko hazirikanwa ibihe bidasanzwe igihugu kirimo byo guhangana n’icyorezo cya Covid19 giterwa n’agakoko kitwa Corona.
Ibi Dr.Bizimana yabitangarije RBA ubwo yagezaga ku banyarwanda gahunda y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’uburyo bizakorwa.
Dore uko gahunda iteye
Gahunda izakorwa mu buryo bu 3.
Ku i tariki 7/4/2020, Gahunda z’icyumweru cyo Kwibuka gitangita 7 Mata 2020 kigasoza 13 Mata 2020 na Gahunda y’Iminsi 100 yo kwibuka isoza tariki 3/7/2020.
Mu cyumweru cyo kwibuka
Tariki 7 Mata 2020 icyumweru cyo kwibuka kizatangirira ku Rwibutso rwa Jenoside i Gisozi kuva saa yine kimare iminota mirongo itatu. Iyi gahunda izitabirwa n’abayobozi bake, abanyarwanda muri rusange bayikurikirane ku bitangazamakuru bitandukanye.
Hazacanwa Urumuri rw’Ikizere nyuma habeho umunota wo Kwibuka, abanyarwanda bose basabwa kuwuha umwanya wawo aho tuzaba turi.
Nyuma, twese tuzakurikirana
Hazakurikiraho Ijambo Nyamukuru rya H.E.
Mu turere bazatoranya site y’Urwibutso n’abo bunamire abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ariko byose bizitabirwa n’abantu bake.
Nyuma ya sa Sita hajyaga haba urugendo rwo kwibuka “Walk to remember” ariko ntabwo ruzaba ndetse umugoroba w’ikiriyo na wo ntabwo uzaba kubera ibihe turimo ariko uwo mwanya,Nyuma ya sa Sita
Ibiganiro bizaca ku bitangazamakuru nka Radio, Tvs no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mwanya w’ijoro ryo kwibuka, Abahagarariye imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 haba mu Rwanda no hanze bazatanga ibiganiro ku Mugoroba w’iyo tariki.
Tariki umunani 8/4/2020 ibiganiro bizatangwa bizibanda ku uruhare rw’ Urubyiruko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uruhare rwabo mu kuyirwanya
Tariki 9 ibiganiro bizakomeza gutangwa.
Tariki 10 ibiganiro bizibanda ku uruhare rw’Itangazamakuru ndetse n’uruhare rwaryo mu kuyirwanya.
Tariki 11 tuzareba uruhare rw’amahanga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’icyo bagakoze mu kubirwanya (bazazirikana abiciwe mu cyahoze ari ETO Kicukiro ndetse n’abiciwe ahahoze hitwa Murambi ubu ni mu Karere ka Gatsibo i Kiziguro).
Tariki 13 hazabaho Umuhango wo Gusoza icyumweru cyo kwibuka ku Rwibutso ruri ku i Rebero witabirwe n’abantu bake cyane.
Kuri uwo munsi hazazirikanwa abanyapolitiki ndetse n’abandi basaga 14 000 bashyinguwe muri urwo Rwibutso.
Nyuma ya sa sita tuzareba uruhare rw’amashyaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse nicyo bakwiye gukora mu kuyirwanya.
Nyuma y’icyo cyumweru, Kwibuka mu minsi 100 bizakomeza, kandi ibizakorwa bizaterwa na gahunda zo kwirinda corona virusi Leta yashyizeho.
Abazagira ikibazo cy’ihungabana bazatabaza inzego zibegereye bafashwe.
Gahunda zo kwirinda ntizikuraho kwibuka
UMUKOBWA Aisha