Ese izamurwa mu ntera Gen.Maj Abel Kandiho wa CMI ryari rikwiye mu gihe nk’iki?
Hasize iminsi ibihugu by’Akarere bigerageza guhoshya umwuka mubi uri hagati ya Uganda n’uRwanda,aho igihugu cya Uganda kimaze igihe gishinja uRwanda gukorera ubutasi ku butaka bwacyo,uRwanda narwo rukaba rushinja Uganda gutoteza abanyarwanda bagiye guhahirayo,ndetse bamwe bagiye bicwa abandi barafungwa.
Mu nama zabaye zitandukanye Leta y’urwanda yagiye yerekana ibimenyetso simusiga bishinja Uganda guha indaro imitwe iyirwanya ariyo:RNC,FDLR,MRCD na RUD URUNANA,uRwandarukerekana aho inama zagiye zibera,abazitabiriye n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta ya Uganda zabigizemo urihare,Uganda yariye iminwa ntiyigeze yiregura kuri ibi bibazo.
N’ubwo hasizwe imbaraga kugirango ibihugu byongere bibane,mu bucukumbuzi Rwandatribune.com yakoze hari,ibintu bitanu bigaragara n’amaso Uganda idashaka kurekura kugirango ibane neza n’uRwanda kabone n’ubwo hari ibyo yari yagerageje gukora ibyo byose bikaba byerekana ko umubano mwiza w’ibihugu byombi atari uwejo bundi.
5.izamurwa mu ntera Gen.Maj Abel Kandiho wa CMI ntibyari bikwiye
1.Kuzamura mu ntera Gen.Bgd Abel Kandiho Umuyobozi wa CMI akagirwa Jenerali Majoro,ibi byaje byongera umwuka mubi kuko Gen.Abel Kandiho niwe uri ku isonga mu ishimutwa ry’abanyarwanda baburirwa irengero muri Uganda,ndetse itabwa muri yombi rya Maj.Sankara Callixte na Fils Bazeyi wari Umuvugizi wa FDLR rishyira hanze Gen.Kandiho,mu gihe Leta y’uRwanda yasabaga ko yafatirwa ibyemezo ahubwo yazamuwe mu ntera.
4.Icyurwa ku ngufu ry’abanyarwanda 342 bashinjwa kuzana Corona virus
- Kuwa 27 Werurwe Abanyarwanda 342 birukanwe ku ngufu babanza kwamburwa ibyabo bashinjwa kuzana Corona Virus mu gihugu cya Uganda,ibyo bikaba byarakozwe n’urwego rw’ubutasi rwa CMI ifatanyije na Polisi ya Uganda ntacyo Uganda yigeze ibivugaho na gato,ubusanzwe mu biganiro byagiye bihuza Uganda n’uRwanda Leta y’uRwanda ntiyahwemye kubwira Uganda iki kibazo ariko ntabwo cyabonewe umuti.
3.Umutwe wa RUD URUNANA na RNC byabaye akaramata ku butaka bwa Uganda
Capt,Nshimiye Cassien ak Gavana na Lt.Fred Wilson ba RUD URUNANA
3.Kuba Uganda itaratanga umurongo uhamye wo gusenya ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irwanya Letay’uRwanda mu ngero zitangwa n’uburyo iyi Leta yasabwe guta muri yombi Capt Nshimiyimana Cassien wa RUD URUNANA wayoboye igitero cyishe inzirakarengane mu Kinigi,kugeza nanubu akaba ntawe uramukozaho urutoki,ahubwo akaba yarahawe agace ka Kinyankobe ho muri Busanza ni mu Karere ka Kisoro kugirango hakusanyirizwe ibikorwa bya RUD URUNANA,ikindi kandi uyu mutwe wa RUD URUNANA abarwanyi bawo birirwa bambaye imyenda y’igisilikare cya UPDF.
2.Ibikorwa bya RNC UGANDA birangajwe imbere na Bishop Deo Nyirigira
4.Itorero AGAPE rya Deo Nyirigira kimwe mu mutaka witwikirwa n’abambari ba RNC muri Uganda,uyu Bishop Nyirigira yagiye avugwa mu Manama kenshi yahuzaga Uganda n’uRwanda ko ari mu bantu babangamiye umutekano w’uRwanda,Nyirigira afatanyije na Pasiteri Busigo na Gedeo Rugali nibo bagenda bashimutisha abanyarwanda muri Uganda barangajwe imbere na CMI,aba bagabo nibo bashinzwe Komite ya RNC muri Uganda.
Kuba Uganda icumbikiye Ntamuhanga Cassien wakatiwe n’inkiko z’uRwanda
5.Kuba Uganda icumbikiye Ntamuhannga Cassien wakatiwe n’inkiko z’uRwanda akaza gutoroka Gereza,uyu Ntamuhanga kandi agaruka muri dosiye y’uwahoze ari Umunyamakuru wa BBC witwa Phocas Ndayizera mu mugambi wo guturitsa intambi mu mujyi wa Kigali no mu gihugu hagati ,Ntamuhanga Cassien washinze Ishyaka ryitwa Abaryankuna akaba acumbikiwe na musaza wa Leah Karegeya witwa Frank Ruhinda,kugeza ubu Ntamuhanga Cassien akaba acungirwa umutekano bya hafi n’urwego rushinzwe ubutasi bwo hagati mu gihugu cya Uganda ISO,kuba Uganda igikomeje kuba indaro y’abarwanya Leta y’uRwanda n’icyerekana ko umubano wayo mwiza n’uRwanda bikiri inzozi.
Iyo usesenguye biriya byose twavuze haruguru usanga bikigoranye kugira ngo indwara Ubuyobozi bwa Uganda ikire birikure y’amaso,abandi nabo bati:Perezida Museveni azi gucengana ariko kuri Perezida w’uRwanda Paul Kagame ntibizamukundira.
Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ubungubu ibintu byose byahagaze, igishyizwe imbere ari uguhashya icyorezo cya Coronavirus.
Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwandikiye Uganda ruyibwira ko ibyo yari yiyemeje gukora yabikora kuko bidakeneye inama Ati “I Gatuna hari ibyo Uganda yemeye kuzakora mu minsi 30, rero ibyo bashobora gukomeza kubikora twaranabibabwiye ko nubwo nta nama zihari zo kubigenzura, ahubwo bafatirana iki gihe tudashobora guhura bagashyira mu bikorwa ibyo biyemeje biriya byo gufungura abantu, guhagarika ubufasha baha imitwe yitwaje intwaro, ibyo ntabwo bikeneye inama, hanyuma iki kibazo cya Coronavirus nikirangira nyuma tuzahura tubigenzure”.
Mwizerwa Ally