Mu mujyi wa Goma uhana imbibe n’Akarere ka Rubavu habonetse umurwayi wa Covid 19
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Werurwe 2020 mu mujyi wa Goma ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo habonetse umurwayi wa mbare wa Corona virus.
Aya makuru yemejwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Bwana Carly Nzanzu Kasivita mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com,yadutangarije ko umurwayi wa mbere wabonetse mu mujyi wa Goma ari Umutegarugori w’Umunya Nijeriya ufite imyaka 44 wakoraga mu muryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Guverineri wa kivu y’Amajyaruguru akaba yatanze ubutumwa muri rusange akangurira abaturage ba Kivu y’amajyaruguru kuguma mu rugo ndetse no kugira isuku.
Intara ya Kivu y’Amajyaruguru igizwe n’igice kinini Guverinoma itabashya kugenzura kubera imitwe yitwaje intwaro,Ingabo z’umuryango w’abibumbye Monusco na Guverinoma ya Congo bumvikanye ko mu rwego rwo kugeza ubufasha yaba ubw’ibikoresho n’ubutumwa bigamije kwirinda Covid 19,ingabo za MONUSCO zizajya ziherekeza abashinzwe ubuzima kugera ahagenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo RUD URUNANA na FDLR.
Mwizerwa Ally