Ministere y’ubuzima mu gihugu cy’u Burundi itangaje ko abantu babiri muri icyo gihugu bamaze kugaragaraho agakoko ka Corona.
Ministre w’ubuzima Tadeyo Ndikumana yabwiye itangazamakuru ko abanduye ari abagabo babiri b’abarundi umwe afite imyaka 42 undi 56.umwe ngo yaje ava mu Rwanda undi aza aturutse i Dubai.
Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize umuvugizi wa Leta y’u Burundi aherutse gutangaza ko igihugu cy’u Burundi kitazagerwaho na Coronavirus kuko cyahaye umwanya munini amasengesho.
Prosper Ntahogwamiye umwe mu bavugizi ba Leta y’u Burundi aherutse gutangaza ko n’ubwo Corona yagera mu gihugu cyabo itazahungabanya gahunda y’amatora y’umukuru w’igihugu.
Ati: “Leta yashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana uko agakoko ka Corona karimo kagenda gakwirakwira ku isi,bityo twe twizeye Imana kandi iyi ndwara ntizahungabanya gahunda y’amatora mu gihugu cy’u Burundi kuko Imana izayiturinda.si ubwa mbere indwara ziteye ku isi,ziraza zigashira. Abaganga baravura, Imana igakiza.Twe twizeye Imana.”
Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bo bavugaga ko abanduye Coronavirus muri iki gihugu bahari ahubwo ko Leta yanga kubitangaza kubera impamvu zayo za politiki.Ibi ngo bizashyira mu kaga ubuzima bw’abarundi.
Leonard Nyangoma ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.Aganira na RPA yagize ati:”Ikibabaje ni abaturage bazazira kwihagararaho kw’agatsiko k’abayoboye igihugu.iyo wumvise ijambo ry’abayobozi b’u Burundi wumvamo kubeshya ko bashyira Imana imbere,barajwe inshinga n’amatora ya nyirarureshwa,ubuzima bw’abaturage ntacyo bubabwiye,bazatungurwa kandi bizaba bigoranye kuko izamara benshi.icyiza ni ukwikingira .”
U Burundi bwari busigaye ari igihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo kitemeje ko hari ukirimo urwaye iyi ndwara ubu igaragara mu karere kuko muri Kenya hari abantu 59 bayirwaye, mu Rwanda 75, muri Uganda 33, Congo Kinshasa 98 mu gihe muri Tanzania ari 19.
UMUKOBWA Aisha