Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Byumba mu kagari ka Nkondore, bavuga ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid19 nabo batangiye kuyubahiriza kuko byabateye ubwoba ubwo bumvaga ko bumwe mu buryo bwo kuyirinda ari ugukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune nyamara Kandi kuri bo ngo gukaraba intoki byarakorwaga inshuro nke hafi ya ntazo.
Ndigabo Ndijene niwe uhagarariye abandi. Avuga ko ubu gukaraba intoki kenshi babigize umuco,ibintu avuga ko bitandukanye n’uko mbere babaga bameze.
Yagize ati “Aho icyo cyorezo cyagereye mu gihugu, ubu isuku twarayikajije si nka mbere, mva guhinga umugore ntiyampa ibiryo ngo mbitamire ntakarabye cyangwa ngo umwana abikore ndeba, mbere no gukaraba byabaga rimwe na rimwe, ariko ubu ntawabitinyuka,tubikora kenshi ntagukina n’iki cyorezo cyahungabanyije isi.”
Nyirantambara Chantal nawe ati “Twumva ngo Corona yibasiye abanyamahanga, ubundi ngo abenshi ni abava mu mahanga bakayizana, kandi aba ari abasirimu bahora mu mazi, reba rero twe yatugezemo tudakaraba, twapfira gushira tukarimbuka! Niyo mpamvu ubu twititoje gukaraba cyane intoki n’umubiri, ntitukijya mu dusantere, cyangwa ngo dusuhuzanye no kwegerana turikubigerageza, turirinda kizahame iyo ntitugishaka iwacu.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ashima cyane aba amateka agaragaza ko basigaye inyuma uburyo bitwara mu kwirinda Coronavirus, ariko abasaba guhamana uyu muco na nyuma y’iki cyorezo.
Ati ” Ni byiza ko bamaze kumva uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira iki cyorezo cya Covid-19 binyuze mu mabwiriza ariho, ariko iyi suku ntibe iyo muri iki gihe gusa, ahubwo ibe umuco mu bakuru bayitoze n’abana, bityo isuku yimakazwe mu Ntara yacu.”
N’ubwo aba basigajwe inyuma n’amateka bagaragaje uruhare rwabo mu guhangana n’iki cyorezo cya Covid-19 binyuze mu kubahiriza amabwiriza yo kukirinda harimo no kuguma mu ngo, bakomeza gusaba ko bakomeza kwitabwaho bitandukanye n’abandi muri ibi bihe kuko ngo kubona ikibatunga bigoye, kuko batakibona aho baca inshuro kugira ngo babeho ,ngo cyane ko bo n’ubusanzwe bari bakennye kurusha abandi bagasaba ko inkunga yabaheraho.
UWIMANA Joselyne