Komperative yo gutwara abantu mu modoka mu karere ka Musanze (Musanze transport cooperative) yageneye banyamuryango bayo amafaranga yo kubagoboka muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid19 hubahirizwa gahunda ya ‘Guma mu rugo‘.
Bamwe mu banyamuryango bagize iyi koperative twaganiriye bavuga ko batunguwe no kubona ubutumwa bugufi kuri telefone ngendanwa zabo bubamenyesha ko bakiriye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.aya mafaranga yahawe buri munyamuryango nk’inkunga y’ingoboka ku banyamuryango b’iyi koperative muri ibi bihe akazi kabo kahagaze dore ko bahahaga ari uko bakoze.
Uwimana Jean Claude ni umwe mubanyamuryango bagize iyi koperative. yavize ati:” Twabonye
mesaje y’amafaranga ibihumbi30 nyuma abayobozi bacu batubwira ko ari ayo batugeneye yo kwifashisha
muri ibi bihe turimo bigoye, kubona aya mafaranga rero muri ibibihe ni ibintu byiza cyane,ni iby’agaciro gakomeye ubu ngiye kwicara n’umugore tuyapangire uko tuyaguriramo abana
ibyo kurya.”
Niyizigama Anitha nawe ati:”Aya mafaranga aje akenewe kuko ubukene buri hose kurya utinjiza ni ibintu
bigoye cyane ubu rero ntawe usarura aho atabibye koperative iratugobotse nibwo tugiye kubona ibyiza
byayo kuko ndahamya ntashidikanya ko atari naya gusa biramutse binakomeje n’ubundi bakongera
bakatugoboka kuko nibo batureberera Kandi nabo bazi ubuzima buriho muri iyi minsi.”
Sengabo Onesphore ni perezida wa koperative yo gutwara abantu(Musanze Transport Company) avuga ko iki gikorwa bagitekereje kubera akazi kabo kahagaze bitewe n’ikibazo kiriho cya Covid19
Yagize ati:”Abenshi muri koperative dusarura mu muhanda ariko murabona ko
imodoka zitakigenda Kandi ababa muri koperative bose ndetse n’abakomvwayeri babo batunzwe n’aka
kazi ubwo rero twarebye tubonako bakwiye guhabwa amafaranga make yo kubagoboka muri iyi minsi dusabwa kuguma mu rugo tudakora.Nk’abayobozi ba koperetive ntitwari kubyirengagiza ngo twinumire
nkaho ntacyabaye Kandi twagakwiriye kubitaho nk’abanyamuryango bayo kuko ibyo dufite byose ni
ibyabo.”
Musanze Transport Cooperative yatangiye muri 2011,itangirana umugabane
shingiro w’ibuhumbi 100 by’amafanga y’u Rwanda.kuri ubu,iyi koperative imaze gutera imbere kuko umugabone shingiro ugeze kuri miriyoni eshatu.Iyi koperative ifite kandi imitungo itandukanye aho kuri ubu ifite imodoka 17 n’abanyamuryango 77 gusa bakaba bafite abandi bakorera muri koperative batari baba abanyamuryango basaga 150.
UWIMANA Joselyne