Imwe mu ngamba zafashwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke mu gushyira mu bikrwa gahunda ya “Guma mu rugo” , harimo no gushyiraho Radiyo izwi nka Radiyo “Ijwi rya Muhondo”.
Umunsi ku wundi,iyi Radiyo yumvikanira mu Centre y’ubucuruzi ya Muhondo, iba ifunguye kandi yumvikana mu duce twose dushoboka tw’uyu murenge turi mu ntera ya kilometer 2 cyangwa eshatu.
Nta kindi kiyivugirwaho uretse ubukangurambaga ku kwirinda, kurwanya no gutanga amakuru yizewe ku cyorezo cya COVID-19, abaturage bakabikurikirana bibereye mu ngo zabo muri gahunda ya “Guma mu rugo”.
Nta kindi bifashishije uretse indangururamajwi 2 nini zimanitse muri iyi Santari (Centre ) y’ubucuruzi ya Muhondo. Ubu ni nibwo buryo abayobozi bakoresha mu kugeza ubutumwa ku baturage bibereye mu ngo zabo n’abari mu mirimo itandukanye mu mirima.
Nkuko byatangarijwe umunyamakuru wa Rwandatribune.com, igitekerezo nk’iki cyo gushyiraho Radiyo “Ijwi rya Muhondo” ngo ni kubufatanye na Sitidiyo izwi nka “The Benjamin’s Design” n’ubuyobozi w’umurenge wa Muhondo, aho babonye ko kugera kuri buri muturage, bamubwira ububi n’ubukana bya Coronavirus byari kubagora muri aka gace k’imisozi miremire, bityo ubuyobozi buhitamo gukoresha ubu buryo kandi ubutumwa bukagera ku baturage ari bumwe mu gihe kimwe.
Bitewe n’insanganyamatsiko yavuzweho, abaturage bahabwa nimero ya telefoni y’umunyamabanga nshingwabiorwa w’umurenge , bagatanga ibibazo kuri iyo nimero ndetse bagahita bahabwa n’ibisubizo kandi bose bakabyumvira rimwe bibereye iwabo.
Kuwa 31 Werurwe 2020 nibwo itsinda ry’abanyamakuru bakorera mu ntara y’amajyaruguru ryageze muri uyu murenge wa Muhondo, boityo ryiganirira n’abaturage hifashishijwe iyi Radiyo maze bavuga ibyixza byayo n’icyo ibamariye.
Habimana Stanisilas ni umwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com avuga ibyiza by’iyi Radiyo.
Aragira “ Iyi Radiyo [Ijwi rya Muhondo] idufitiye akamaro kanini cyane kuko uretse kuba naje hano gucuruza ibiribwa, ubundi tuyumvira mu ngo zacu. Nkanjye ntuye mu birometero bibiri uvuye aha mu Centre ya Muhondo ariko njye n’umuryango wanjye , tuyumva turi mu rugo. Abatuye ku sozi wa Huro, Mubona , abari mu gikoni no mu mirima , baba biyumvira ubutumwa n’amakuru bihatangirwa ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid 19.”
Mugenzi we Mukacyubahiro Adela yemeza ko iyi Radiyo yahinduye imyumvire y’abaturage ku cyorezo cya Covid 19.
Aragira ati “Iyi Radiyo idufasha gusobanukirwa ububi n’ubukana by’iki cyorezo cya Covid 19 ndetse n’uburyo twacyirinda. Nk’ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame , niho tubwumvira, amakuru kuri Covid 19, amabwiriza n’ibindi tuba duhamagarirwa kandi twibereye mu ngo zacu. Yewe, yaradufashije cyane.”
Undi muturage waganiriye na Rwandatribune.com kuri telefoni yibereye mu murima we w’ikawa Mugiraneza Damien yavuze ko Radiyo “Ijwi rya Muhondo” ibafatiye runini ku bijyanye n’ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya Covid 19 .
Yagize ati “Ubu njye ndi gusoroma ikawa zanjye mu kagari ka Gasiza kandi ndi kumva Radiyo ijwi rya Muhondo .Ibyo mwavuze byose, ubutumwa bwa Perezida n’ibiganiro byose byayitangiweho ku kwirinda no kurwanya icyorezo cya Coronavirus , twabyumvise. Ahubwo abayitekereje barakoze cyane.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo , mu kiganiro na Rwandatribune.com , yavuze ko ubu buryo bwashyizweho kugira ngo bishakemo ibisubizo mu guhanahana amakuru ku cyorezo cya Covid 19 kandi bubahiriza amabwiriza ya Leta yo kuguma mu rugo.
Yagize ati “Dutekereza ubu buryo, twirindaga ko abaturage bava mu ngo zabo cyangwa ngo natwe tujye twirirwa tugenda ngo tubasange ahubwo amakuru ku cyorezo cya Covid 19 bakayasangira hakoreshejwe iyi Radiyo [ijwi rya Muhondo] kuko ubwo butumwa cyangwa ayo makuru bigerera ku baturage icya rimwe , mu gihe tugiye tubasanga iwabo , akenshi yajya abageraho yahindutse. Ni uburyo bwiza rero kandi bukunzwe n’abaturage.”
Mu kiganiro kigufi na Rwandatribune.com, umukozi ukoresha izi ndangururamajwi DG Tuyisabe Constantin, avuga ko iyi Radiyo yagiyeho ku bufatanhye n’umurenge, ikaba ikora amasaha cumi na ku munsi kuko itangiea saa moya za mu gitondo(7h00) ikageza saa moya n’igice za ni mugoroba(19h00), amakuru avuyemo.
Aragira ati “Nkanjye ukoresha iyi Radiyo, iyo nafunguye mu ijwi ryo hejuru(Haute Volume), ishobora kugeza mu birometero 2 cyangwa 3 , hirya yabyo hagakoreshwa indangururamajwi ntoya itwarwa kuri Moto twashyizemo Memorikadi (Memory Card) iba iriho bya biganiro na bwa butumwa kuko tuba twabifashe (Recorded).”
Umukozi ku ntara y’amajyaruguru Bagiruwigize Emmanuel , ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikirwa mu iterambere (JADF); atanga ubutumwa ku baturage, nk’intumwa y’umukuru w’Intara Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage gukumira icyorezo cya Covid 19 bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune kandi kenshi.
Aragira ati “Ingamba yo gukaraba intoki inshuro nyinshi nuko iyo urangije gukaraba ushobora kongera gukora ku kindi kintu kandi nacyo gishobora kuba cyariho za Mikorobi. Ingamba ya 2 nuko abaturage mugomba kuguma mu ngo , mwirindfa kugendagenda hirya no hino nkuko amabwiriza abivuga.”
Mu gusoza Bagiruwigize Emmanuel yabwiye abaturage ko ibibazo byabajijwe ntibibonerwe ibisubizo bizashyikirizwa inzego zibishinzwe ngo bifatirwe umwanzuro. Ariko nanone yongera gusaba abaturage kuguma mu ngo , ahantu yahereye asubiza ikibazo cy’umuturage anatandukanya kujya mu isoko no kujya mu rusengero.
Yagize ati “Kujya ku isoko no kujya mu rusengero biratandukanye kuko ujya ku isoko aba agiye gushaka ibyo kurya ngo aticwa n’inzara ari nayo mpamvu Leta yatanze ubwo burenganzira bwo gucuruza ibiribwa ariko utagiye mu rusengero ntacyo waba kuko no mu rugo, wahasengera kandi Imana ikakumva kandi burya urusengero rwiza ni umugabo, umugore n’abana mu rugo iwabo.”
Uretse ibi kandi, abaturage banakomojekuri bagenzi babo baje mu murenge baturutse mu mujyi wa Kigali mu mvugo yo kubuga ko baje bacengera maze Bagiruwicize Emmanuel asaba abo baturage kutajya bakoresha iyo mvugo kuko ngo baba baje mu rugo iwabo ahiubwo ko bajya babakira bakabagira inama yo kujya kwa muganga kandi nabo bakumva ko kwiha akato ubwabo , bajya kwa muganga kandi bakumva ko ari inyungu zabo , iz’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
SETORA Janvier