Abarwanyi 17 n’Uwari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare Col.Gasiga Gilbert mu nyeshyamba za FPP ABAJYARUGAMBA nibo bishwe na FARDC
Amakuru aturuka ahitwa Katwiguru ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,aravuga imirwano ikomeye no kurasana gukomeye kwashamiranyije Inyeshyamba za FPP ABAJYARUGAMBA. N’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC,kuva ejo sa kumi za mugitondo kugeza uyu munsi ku cyumweru taliki ya 05 Mata 2020 saa sita.
Mu kiganiro Rwandatribune.com yagiranye n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze wo muri Gurupoma ya Binza utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we,yavuze ko imirwano yabereye ahitwa Busesa,muri Lokarite ya Katwiguru,Gurupoma ya Binza,Zone ya Rucuro,avugako intandaro yatumye haba kurasana aruko FARDC yashakaga kwigarurira ibirindiro by’uyu mutwe byabaga muri Busesa,FPP nayo igashaka kutabitakaza.
Umunyamakuru wacu uri muri Binza wigereye aho byabereye yabashije kwibonera imirambo 17 y’izi nyeshyamba,mu gihe Ingabo za Congo ku bufatanye n’abaturage bari bagishakisha umurambo wa Col.Gasiga Gilbert wari ukuriye ibikorwa by’imirwano muri uyu mutwe,mu gihe bamwe bavugaga ko yaba yaguye muri iyi mirwano,abandi bakavuga ko yakomeretse,muri iyi mirwano kandi ingabo za FARDC zambuye aba barwanyi imbunda nini zirasa amabombe zo mu bwoko bwa Mortier 6,AK47 8,na mashinigani 3.
Twabibutsako inyeshyamba za FPP zigizwe n’igice kiyomoye kuri FDLR ahagana mu mwaka wa 2006,ushingwa na Cpl Musuhuke Sangano Soki wari umaze gushwana na Gen.Mudacumura Silivestre uherutse kwicwa,ahita ashinga uyu mutwe wahise yiha ipeti rya Majoro,anarawiyitirira ku izina rya Mai Mai Soki,taliki ya 09 Nyakanga 2013,nibwo Majoro Sangano Musuhuke uzwi nka Majoro Soki yiciwe mu mirwano yahuje inyeshyamba ze n’umutwe wa M23,nkuko byaje kwemezwa n’uwari Umuvugizi wa M23 Col kazarama.
Muri icyo gihe Majoro Sangano yasimbuwe n’uwari umwungirije Liyetona Dani Simplice wahise wiha ipeti rya Koloneri,ahita yiyunga n’Umunyapolitiki Gen Mupenzi Jean de la Paix nawe wahise yiha ipeti rya Jenerali Mai Mai Soki ihinduka FPP/ABAJYARUGAMBA Umuvugizi wayo aba Kapiteni Mayanga,Uyu mutwe ukaba ukorera mu bice bya Binza,Busanza kugeza hafi y’ikiyaga cya Lac Edouard utunzwe no gusahura no gushimuta abaturage,ibirindiro bikuru bikaba byabaga aho Busesa.
Mwizerwa Ally